Rusizi : Amazi meza yabaye ingume, bamwe bashotse ibishanga

Abaturage bo mu mujyi wa Rusizi batangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi bamaranye amezi atandatu cyatumye bavoma amazi y’ibishanga.

Aho ni hamwe muho abaturage bavomera mu mujyi wa Rusizi hadaheruka amazi
Aho ni hamwe muho abaturage bavomera mu mujyi wa Rusizi hadaheruka amazi

Abaturage bo muri uwo mujyi bavuga ko badaheruka amazi meza kuburyo n’amariba bavomaho nta n’igitonyanga giherukamo.

Ibyo ngo byabagizeho ingaruka kuko bamwe mu baturage barwara kubera kunywa amazi mabi yo mu bishanga cyangwa yo mu bigega bifata amazi y’imvura.

Vumiriya Vestine twamusanze ku ku ikigo nderabuzima cya Mont cyangugu yaje kwivuza. Avuga ko badaheruka amazi meza ibyo ngo akari aribyo nyirabayazana w’indwara ziterwa n’umwanda bamwe mu baturage bajya kwivuza.

Agira ati "Amazi ntayo duheruka abana birirwa bajya kuvoma biriya biziba bya Kadasomwa dufite ikibazo cy’amazi gikomeye cyane nkatwe twaje kwivuza dushaka amazi yo kunywesha imiti tukayabura."

Akomeza avuga ko icyo kibazo cyo kubura amazi bakigejeje ku buyobozi, bubabwira ko bugiye kugikemura ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Abarwayi baje kwivuriza ku ikigo nderabuzima cya Mont Cyangugu ngo babura n'amazi yo kunywesha imiti haba mu ngo zabo no ku kigo nderabuzima
Abarwayi baje kwivuriza ku ikigo nderabuzima cya Mont Cyangugu ngo babura n’amazi yo kunywesha imiti haba mu ngo zabo no ku kigo nderabuzima

Nyiramugisha Chantal umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Mont Cyangugu avuga ko kutagira amazi meza byongere ubwinshi bw’indwara zikomoka ku mwanda nk’inzoka.

Akomeza avuga ko no muri icyo kigo nderabuzima bagorwa no kwakira abarwayi kuko naho amazi meza ari ingume. Abarwayi ngo banywesha imiti amazi y’ibigega arimo imyanda.

Agira ati "Dufite ikibazo cy’amazi yarabuze biratugora kwakira abantu. Gukora isuku mu barwayi ,guha abarwayi imiti ukoresheje amazi atari meza dukoresha amazi y’ibigega no kugira ngo isuku igaragare biragoye nta mazi."

Amazi y'imvura afatwa n'ikigega ni yo bakoresha mu akazi kose ku kigo nderabuzima cya Mont Cyangugu
Amazi y’imvura afatwa n’ikigega ni yo bakoresha mu akazi kose ku kigo nderabuzima cya Mont Cyangugu

Kwihangana Jean Nepomuscène, umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isukura avuga ko ikibazo cy’amazi cyatewe n’uruganda rw’amazi rwa Cyunyu rutanga amazi make ntahaze abatuye umujyi wa Rusizi.

Amara abaturage impungenge ababwira ko bafite umushinga w’amazi witwa Giheke, Kamembe, Nkanka ufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na metero kibe 5000 ku munsi.

Ahamya ko bizakemura burundu ikibazo cy’amazi make mu mujyi wa Rusizi. Ibyo ngo bikazagerwaho mu Ukuboza 2016.

Umukozi w'Akarere ka Rusizi ushinzwe amazi n'isukura yijeje abaturage ko icyo kibazo kizakemuka vuba
Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe amazi n’isukura yijeje abaturage ko icyo kibazo kizakemuka vuba

Biteganyijwe ko uwo muyoboro uzaha amazi meza abaturage ibihumbi mirongo 80 batari bayafite. Abafite amazi meza bazahita bagera ku bihumbi 100 bisaga kuburyo buri wese uyashaka azayabona.

Agira ati "Dufite umuyoboro w’amazi uzageza amazi mu mujyi wa Rusizi n’imirenge y’icyaro. Ufite ubushobozi bwo gutanga amazi meza angana na Litiro 66 n’ibice 3 ku isegonda."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nikibazo gikomeye kuba ibitato bidafite amazi meza ababishinzwe barebe uko barengera ubuzima bwabanyarwanda

king igisumizi yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Hagiyeho gahunda yogushyigikira amazi nkuko hagiyeho ikigega agaciro twakemura ikibazo cyamazi tukubaka inganyishi zigazweho ewasa ndabona ikeneya imbara nyishi byarantangaje numvishe ikiganiro munteko naho amazi arabura byavuzwe nabayobozi bakoreramo umusi kuwundi nikibazo gikomeye niyo mpamvu usanga harimo abantu boga kabiri mucyumweru murakoze murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

ikibazo cyamazi gikomeza kuvuga aho cyane ababishinzwe batekereze gukoresha pope zikurura amazi yikuzimu usanga mubigu byishi bikoresha ubwo buryo amazi agahoraho ntakubura nyabarongo turayifite tukabura amazi ibindi bihugu birayifata ntibibure amazi twabwe habura iki? Murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka