Rubavu: Hari abakita umugabo waboneje urubyaro inkone

Abagabo bo mu Karere ka Rubavu bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuboneza urubyaro ku buryo ngo atari ikibazo kuri bo ahubwo byungura imiryango yabo.

 Umuryango wa Habiyaremye na Nyirantagorama wemeza ko urimo gutera imbere kubera kuboneza urubyaro
Umuryango wa Habiyaremye na Nyirantagorama wemeza ko urimo gutera imbere kubera kuboneza urubyaro

Babitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018, igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu.

Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance.

Muri uwo muhango bagarutse ku bikenewe kugira ngo abagize umuryango bagire ubuzima bwiza, bakaba bibanze ku kuboneza urubyaro kuko ngo ari ingenzi.

Umwe mu bagabo baboneje urubyaro, Semajeri Ildephonse ufite abana barindwi, avuga ko yabitekerejeho kandi ko nta kibazo afite ahubwo bituma umuryango we utera imbere.

Agira ati “Nabonye umugore wanjye uburyo yakoreshaga bwo kuboneza urubyaro bumugwa nabi, mpitamo kwifungisha ngo ndamire ubuzima bwe none ubu yongeye kuba inkumi. Nta kibazo mfite, akabariro ndagatera nk’uko bisanzwe, dukorera urugo rugatera imbere".

Minisitiri Gashumba yifatanije n'abaturage b'i Rubavu gutera imboga mu turima tw'igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi
Minisitiri Gashumba yifatanije n’abaturage b’i Rubavu gutera imboga mu turima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi

Yongeraho ko abavuga ko ari inkone, ntacyo amaze ari imyumvire ikiri hasi, gusa we ngo azi ko bimufitiye akamaro.

Habiyaremye ufite abana bane na we ati “Umugore wanjye yabonezaga urubyaro ariko rimwe dutungurwa n’uko yasamye,mpitamo kwifungisha burundu. Ubu meze neza, amafaranga natangaga kwa muganga nayaguzemo isambu n’inka enye, abannyega ngo narikonesheje simbitayeho”.

Umugore wa Habiyaremye, Nyirantagorama Alphonsine, avuga ko abanye neza n’umugabo we.

Ati “Kuba yarifungishije nabyakiriye neza. Iyo nabaga nasamye sinongeraga kugira icyo nkora bigatuma n’abo nabyaye ntabahahira ariko ubu,bane mfite babona ibikenerwa byose kandi n’umugabo wanjye tubanye neza urugwiro ni rwose”.

Minisitiri Gashumba yibukije abantu ko bagomba kubyara babiteguye

Ati “Umugore iyo abyaye kenshi arananirwa akaba igisenzegeri ntabashe gukorera urugo, kandi akenshi ibyo biba mu miryango itishoboye. Iyo ufite abana umunani cyangwa barenga, ntubabonera ibikenerwa bigatuma babaho nabi, bakagwingira, ntibige. Tujye rero tubyara twabiteguye”.

Muri rusange mu Rwanda kuboneza urubyaro bigeze kuri 53%, harimo 48% bakoresha imiti na 5% bakoresha ubundi buryo.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Iyo mibare ariko ngo iracyari hasi ari yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga, nk’uko bitangazwa na Joël Serucaca, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima bw’imyororokere mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Uretse kuboneza urubyaro, abaturage kandi bakanguriwe kwita ku mirire y’abana, kubahesha inkingo zose no gukomeza kwirinda malariya bagirira isuku aho batuye banaryama mu nzitiramibu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka