Mu Rwanda hatangiye kubakwa igikoni mpuzamahanga kizajya gitekera abarwayi batishoboye

Hatangijwe iyubakwa ry’igikoni cyahariwe gutekera abarwayi, gifite ubushobozi bwo gutegura amafunguro ibihumbi 15, azagemurwa mu bitaro bitandatu byo muri Kigali ku buntu.

Iki gikoni nitiriwe "Mike Stenbock" umwe mu bagize uruhare rwo gutangiza uwo mushinga
Iki gikoni nitiriwe "Mike Stenbock" umwe mu bagize uruhare rwo gutangiza uwo mushinga

Iki gikoni kizubakwa mu byiciro bibiri, kizaba giherere mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Cyatewe inkunga n’Umuryango Imbuto Foundation ufatanyije n’Umuryango washinzwe n’Umwami wa Maroc uharanira iterambere.

Ikiciro cya mbere kizuzura gitwaye agera kuri miliyoni 258Frw, kizaba gifite aho batekera ibiryo hagezweho, aho bahindurira imyenda, ubwiherero n’aho bogera. Icyiciro cya kabiri cyo kikazubakwamo resitora.

Iki gikoni kizatangira mu mpera z’umwaka cyakira abarwayi igihumbi bo mu bitaro bya CHUK, ibya Kibagabaga, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ibya Muhima, Masaka na Kacyiru.

Igishushanyo cy'iyo nyubako izaba yuzuye mu mezi atandatu
Igishushanyo cy’iyo nyubako izaba yuzuye mu mezi atandatu

Umuryango Solid Africa-Rwanda usanzwe ugemura ibi biryo ni yo izajya igemura ayo mafunguro atatu ku munsi.

Uyu muryango umaze imyaka umunani ukora ibi bikorwa by’urukundo nta nyungu, nk’uko bitangazwa Isabelle Kamariza wawushinze.

Agira ati “Iki gikoni kitiriwe Mike Stenbock, uri mu batangije iki gitekerezo ariko akaza kwitaba Imana muri 2011.”

Mu 2010 Solid Africa yatangiye igemurira abarwayi 60 ku munsi ariko ubu igeze ku barwayi 400 ku munsi muri uyu mwaka. Ifite gahunda yo kugeza ku barwayi igihumbi ku munsi muri Kigali, ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka bakazagura kugeza no ku mugabane.

Isabelle Kamaliza washinze Solid Africa
Isabelle Kamaliza washinze Solid Africa

Rita Zirimwabagabo, umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, yavuze ko umushinga w’uru rubyiruko uhuje na politiki y’igihugu yo kutagira umuntu n’umwe ubabaye usigara inyuma.

Zirimwabagabo yabitangaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyubakwa ry’iki gikoni kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko iyi nyubako izaba yuzuye mu mezi atandatu.

Kamaliza aherutse guhabwa umudali w’ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II kubera uruhare rwe mu gufasha abatishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka