MINISANTE ntizivanga mu kugena umubare w’abana Umunyarwanda yabyara

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko buri Munyarwanda amaze kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro, ku bw’ibyo akaba ari we ukwiye kwihitiramo umubare w’abo azabyara.

U Rwanda ruritegura kwakira inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro.
U Rwanda ruritegura kwakira inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro.

MINISANTE ivuga ko bitewe n’ubushobozi bwa buri Munyarwanda, ari we ugomba gufata icyemezo cy’umubare w’abana aho kugira ngo Leta imugenere.

Byavuzwe na Jean Pierre Nyemazi, Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, ubwo yari mu nama yahuje ibigo bitandukanye byita ku kuboneza urubyaro, kuri uyu wa kane tariki 24 Kanama 2017.

Yagize ati “Kuri ubu umubyeyi amaze kumenya ibikenerwa iyo atwite, amaze kubyara, ibijyanye n’amashuri no kwivuza n’ibindi umwana akenera, akaba yabishingiraho yifatira icyemezo.

Inama yitabiriwe n'ibigo bitandukanye byita ku kuboneza urubyaro.
Inama yitabiriwe n’ibigo bitandukanye byita ku kuboneza urubyaro.

Si ngombwa rero ko Leta ari yo yashyiraho umubare ntarengwa w’abana umuntu yabyara kandi na we ajijutse kubera inyigisho dutanga.”

Iyo nama yari igamije gushyiraho komite ishinzwe gutegura inama mpuzamahanga ku bijyanye no kuboneza urubyaro, izabera mu Rwanda kuva ku ya 12 kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2018, ikazahuza abantu bagera ku 3500 bazaba baturutse hirya no hino ku isi.

Abivuga abishingiye ku mpuzandengo y’umubare w’abana ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi yagabanutse uhereye mu mwaka w’i 2000.

Ati “Kuva mu mwaka wa 2000 umugore uri mu kigero cy’uburumbuke yabarirwaga abana batandatu, ariko ubu bageze kuri bane kandi nta tegeko ryigeze rijyaho.

Ibi byatewe n’uko twagiye dusobanura, tunazamura imitangire ya serivisi zijyanye no kuboneza urubyaro.”

Yavuze ko inzitizi zigihari muri iyo gahunda yo kuboneza urubyaro,ari imyumvire ikiri hasi kuri bamwe mu babyeyi, ariko ngo ubukangurambaga burakomeje kugira ngo izamuke.

Oying Rimon, ukuriye ibikorwa by’iyo nama mpuzamahanga, yemeza ko gushyira imbaraga mu kuboneza urubyaro ari ukurinda ubuzima.

Ati “Niba ushaka kurinda ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, niba ushaka kuzamura iterambere ry’abaturage, icyo ugomba gukora ni ugushora mu mushinga wo kuboneza imbyaro ku buryo ababikeneye bose babigeraho bitabagoye.”

Kuri ubu,u Rwanda rufite intego y’uko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu buzaba bugeze kuri 70% muri 2020, mu gihe ubu buri kuri 48%.

Iyo nama iba buri myaka ibiri, iya mbere yabereye i Kampala muri Uganda muri 2009, iya kabiri ibera muri Sénégal, iya gatatu muri Etiyopiya naho iheruka yabereye muri Indonesia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka