Madame Jeannette Kagame yerekanye uburyo ingimbi n’abangavu bitabwaho mu Rwanda

Madame Jeannette Kagame yeretse amahanga uburyo u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zita ku buzima bw’ingimbi n’abangavu.

Madame Jeanette Kagame ari kumwe n'abakuriye za guverinoma, abatanze ibiganiro na bamwe mu bitabiriye inama ya mbere y'ihuriro Nyafurika ry'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO)
Madame Jeanette Kagame ari kumwe n’abakuriye za guverinoma, abatanze ibiganiro na bamwe mu bitabiriye inama ya mbere y’ihuriro Nyafurika ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO)

Yabigaragarije mu nama Nyafurika ya mbere yiga ku kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose yaberaga i Kigali, kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Kamena 2017.

Ku munsi wa kabiri w’iyo nama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuzima ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Madame Jeannette Kagame yitabiriye ikiganiro kivuga ku buzima bw’ingimbi n’abangavu.

Yavuze ko muri rusange ubuzima bw’Abanyarwanda bwitabwaho akaba ari yo mpamvu hashyizweho ubwisungane mu kwivuza, Mitiweri, kuri ubu, ubwisungane bukaba bugera ku Banyarwanda bakabakaba 85%.

Madame Jeannette Kagame yasangije abateraniye muri iyo nama baturuka hirya no hino ku isi uburyo u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye ziteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda ariko ingimbi n’abangavu bakaba bitabwaho by’umwihariko.

Avuga ko ari muri urwo rwego muri gahunda y’uburezi kuri bose, u Rwanda rwashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Muri iyo gahunda hashyizweho integanyanyigisho ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Akomeza agaragaza ko ayo masomo agera ku ngimbi n’abangavu benshi binyuze mu barimu babihuguriwe.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya mbere y'ihuriro Nyafurika ry'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO)
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya mbere y’ihuriro Nyafurika ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO)

Madame Jeannette Kagame kandi yagaragaje ko gahunda zashyizweho na Imbuto Foundation ari zo iAccelerator na 12+ zifasha urubyiruko kwita ku buzima bw’imyororokere.

Yerekanye ko nka iAccelerator yatumye urubyiruko rwishakamo ibisubizo byo gukemura ibibazo birwugarije ku buzima bw’imyororokere. Iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa binyujijwe mu gutera inkunga imishinga yarwo ibyara ingungu.

Akomeza agira ati “Imyaka ishize yabaye iyo kwita ku iterambere ry’abana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 10 na 12, batuye mu cyaro, binyuze muri gahunda ya 12+.”

Iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation mu turere 10 tw’igihugu, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigega cy’Abongereza gitsura amajyambere (DFID).

Madame Jeannette Kagame na Minisitiri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba mu nama ya mbere y'ihuriro Nyafurika ry'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)
Madame Jeannette Kagame na Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba mu nama ya mbere y’ihuriro Nyafurika ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)

Muri iyo gahunda iba buri cyumweru, abo bana bashyirwa ahantu hatekanye bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere, kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira, bakanerekwa akamaro ko kwiga.

Madame Jeannette Kagame yavuze kandi ko, gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubuzima bw’ingimbi n’abangavu zishyirwa mu bikorwa hifashishijwe abajyanama b’ubuzima bari hirya no hino mu midugudu.

Zishyirwa mu bikorwa kandi hifashishijwe ihuriro ry’ababyeyi ryigisha imiryango gutinyuka kuvuga ku buzima bw’imyororokere.

Kuri ibyo hiyongeraho gahunda yo gushishikariza urubyiruko kwipimisha bakamenya uko bahagaze, kwisiramuza no gufata imiti ku banduye virusi itera SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka