Kwifashisha ba Magendu mu gukuramo inda biri mu bishyira ubuzima bw’abagore mu kaga

Kuba bamwe mu bagore n’abakobwa batwara inda zitateganijwe cyangwa se bakagira impamvu ituma zikurwamo bakitabaza ba magendu rwihishwa, ni imwe mu mpamvu ituma bamwe muri abo Bagore cyangwa Abakobwa bahura n’ibibazo bikomeye bishobora no kubaviramo gupfa.

Bamwe mu bongerewe ubumenyi biteguye gutanga serivisi nziza mu gufasha abahuye n'ibibazo bituruka ku gukuramo inda
Bamwe mu bongerewe ubumenyi biteguye gutanga serivisi nziza mu gufasha abahuye n’ibibazo bituruka ku gukuramo inda

Hari bamwe muri bo bagana ba magendu bikabaviramo ingaruka zikomeye, bakajyanwa kwa muganga ku bitaro n’amavuriro yemewe kugira ngo bitabweho nyuma y’ibibazo bagize byo gukuramo inda mu buryo budakwiye.

Iyo ikaba ari yo mpamvu abaganga bakora mu buryo bwemewe na bo basabwa kugira ubumenyi buhagije mu byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere no gusobanukirwa uko batanga serivisi nziza z’ubuvuzi kuri bene abo bantu babagana.

Ubwo bumenyi ni bumwe mu butangwa n’umuryango w’abanyeshuri biga ibyerekeranye n’ubuvuzi witwa "Medical Students For Choice", ukaba wibanda by’umwihariko ku guhugura abiga ubuvuzi bazabukora mu bihe biri imbere kimwe n’abatangiye kubukora.

Abo banyeshuri biga ubuvuzi bavuga ko mu gihe bari kwa muganga bashyira mu bikorwa ibyo bize cyangwa se biyungura ubundi bumenyingiro,akenshi bakenera mu kwita ku bagore n’abakobwa babagana bahuye n’ibibazo byaturutse ku gukuramo inda rwihishwa, bagasanga kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu kwita kuri bene abo bantu ari ingirakamaro.

Umwe muri bo witwa Nduwimana Colyse wiga ibyerekeranye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ageze mu mwaka wa kane. Avuga ko gukuramo inda muri Afurika no mu Rwanda ari ikibazo gikomeye kuko abakobwa benshi n’abagore bakuramo inda mu buryo budakwiye bigatuma bahura n’ibibazo kuko batagiye ku bigo by’ubuvuzi byemewe.

Asaba abo bakobwa n’abagore kugana kwa muganga mbere yo gukuramo inda bakagirwa inama ndetse bakanahabwa ubufasha n’abaganga babifitiye ubumenyi kuko hari abazikuramo rwihishwa nyamara bari bafite impamvu zifatika zo gukuramo inda zemewe n’amategeko kandi mu buryo butabateza ibibazo.

Mugenzi we witwa Kankindi Alice wiga ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda ahereye ku ngero ebyiri yiboneye ubwe zirimo urw’umwana w’umukobwa wo mu Karere ka Ngororero watewe inda na se,akagira isoni zo kumujyana mu mategeko, aho agiriyeyo na bwo kubona ibyangombwa byo kwemererwa gukuramo inda bigatinda kugeza ubwo umwana yavutse.

Urundi rugero ni urw’umukobwa wari inshuti ye wagiye mu bavuzi gakondo rwihishwa bakamukuriramo inda nabi akangirika mu nda bikamuviramo urupfu, agira inama by’umwihariko abakobwa yo kwifata, mu gihe byabananiye bakikingira bakoresheje uburyo butuma badasama kuko mu gihe batasamye n’izo ngaruka bahura na zo mu gihe bakuramo inda zitabageraho.

Ati “nta mugore cyangwa umukobwa akuramo inda akina, ahubwo haba hari impamvu yabiteye rimwe na rimwe bikamuviramo n’urupfu,iyo ayikuyemo mu buryo butanoze. Rero icy’ingenzi ni ukwirinda izo mpamvu n’ingaruka zazo kuko kwirinda biruta kwivuza.”

Basobanuriwe uburyo bafasha uwemerewe gukuramo inda cyangwa uwahuye n'ibibazo nyuma yo kugerageza kuyikuramo rwihishwa
Basobanuriwe uburyo bafasha uwemerewe gukuramo inda cyangwa uwahuye n’ibibazo nyuma yo kugerageza kuyikuramo rwihishwa

Uwimana Jean Berchimans urangije kwiga ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba anayobora umuryango w’abanyeshuri biga ibyerekeranye n’ubuvuzi witwa Medical Students For Choice ufasha abiga ubuvuzi gukarishya ubumenyi muri uwo mwuga, avuga ko hakiri ikibazo cy’umubare mucye w’abaganga bafite ubumenyi mu gukuramo inda, kuko mu myaka yo hambere mu Rwanda byasaga n’ibitemewe.

Asobanura kandi ko nubwo kuri ubu amategeko asa n’abyemerera bamwe, ngo haracyari abagore n’abakobwa batwara inda ariko badafite ubumenyi ku itegeko bagahitamo kwihererana n’abazibakuriramo nabi bikabagiraho ingaruka.

Itegeko ngenga N° 01/2012 ryo ku wa 14 Kamena 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 165 ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda mu gihe bazitewe batazishaka,kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kuba uwayitwaye yarashyingiwe ku ngufu, kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, cyangwa se kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Kuba iryo tegeko rihanisha uwikuyemo inda atabyemerewe igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000frw)kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000), ngo ni indi mpamvu ituma bamwe mu bazitwaye batabiteganije bazikuramo rwihishwa bikabagiraho ingaruka.

Uwimana Jean Berchimans uhagarariye umuryango w'abanyeshuri biga ibyerekeranye n'ubuvuzi witwa Medical Students For Choice avuga ko kongerera ubumenyi abiga ubuvuzi bizabafasha gukora akazi kabo neza
Uwimana Jean Berchimans uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ibyerekeranye n’ubuvuzi witwa Medical Students For Choice avuga ko kongerera ubumenyi abiga ubuvuzi bizabafasha gukora akazi kabo neza

Mu zindi mbogamizi ngo ni uko abo itegeko ryemerera gukuramo inda bibasaba kunyura mu nzego nyinshi no gushaka ibyangombwa byinshi haba mu nzego z’ubuyobozi, kwa muganga n’ahandi hatandukanye, bigatuma igihe kirenga, hakaba ubwo bamwe ibyangombwa byo gukuramo inda babibona, umwana yaramaze kuvuka.

Aha ni ho abo baganga bahera bifuza ko itegeko ryakorohereza uwo ari we wese wakwifuza gukuramo inda mu rwego rwo kwirinda ko yabikora rwihishwa,akabikora nabi bikaba byanamuhitana.

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abagore babarirwa mu bihumbi 26 berekeza kwa muganga buri mwaka kugira ngo bitabweho nyuma y’ibibazo baba bagize byerekeranye no gukuramo inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka