Kutarya inyama hari ingaruka bigira ku mubiri w’umuntu?

Abahanga mu mirire bahamya ko kurya inyama ari ngombwa ku mubiri w’umutu ariko ngo kuzirya kenshi nanone si byiza ku mubiri w’umuntu.

Abatarya inyama bagomba kurya ibikomoka ku bimera bifite intungamubiri byiganjemo ibitera imbaraga
Abatarya inyama bagomba kurya ibikomoka ku bimera bifite intungamubiri byiganjemo ibitera imbaraga

Ikindi kandi ngo uwahisemo kutazirya nawe agomba gushaka ibindi bizisimbura bikomoka ku bimera ariko bikize ku bitera imbaraga cyane cyane bakibanda ku binyamisogwe.

Ibi biratangazwa mu gihe buri mwaka ku itariki ya 01 Ugushyingo ku isi hose hizihizwa wo kurya no kunywa ibikomoka ku bimera gusa (Journee Mondiale du Vegetalisme).

Abafite iyo myemerere bitwa aba-vegetaliens, bisobanuye ko badashobora kurya cyangwa kunywa icyo aricyo cyose gikomoka ku nyamaswa, nubwo hari bamwe babirengaho bakanywa amata, bakarya amagi n’ubuki ariko ku kigero gitoya.

Abo bantu bavuga ko badashobora kurya ibikomoka ku nyamaswa zibanje kubabazwa.

Kurya inyama nijoro birabujijwe

Gusa hari abibaza niba abantu nkabo batarya inyama badashobora guhura n’ibibazo mu mubiri wabo bitewe no kubura intungamubiri zituruka mu nyama.

Innocent Maniraho impuguke mu mirire yabwiye Kigali Today ko ubusanzwe umubiri w’umuntu ukenera inyama ndetse n’ibindi biribwa cyangwa ibinyobwa bikomoka ku matungo kuko biba bikize ku bitera imbaraga.

Akomeza avuga ko uwahisemo kutarya inyama umubiri we ushobora kwiremamo imisemburo ituma umubiri udahura n’ikibazo gitewe no kuba utabona inyama.

Kuri bene uyu muntu ngo ashobora noneho gufata andi mafunguro akomoka ku bimera akize ku bitera imbaraga.

Kurya inyama nyinshi si byiza
Kurya inyama nyinshi si byiza

Maniraho avuga ko kandi nubwo inyama ari ingirakamaro ku mubiri w’umuntu ngo no kuzirya kenshi si byiza.

Agira ati “Buriya ahubwo birabujijwe kurya inyama nijoro kuko ntizatuma igogorwa rikorwa neza kuko umubiri uba utari gukora neza.”

Akomeza avuga ko umuntu mukuru atagomba kurenza inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru arya inyama. Ku bana bo ngo si byiza kuzirya. Banaziriye ngo bakwiye kurya iziseye.

Abatarya inyama bo bavuga iki?

Mu Rwanda nta huriro ry’abatarya inyama rihari ariko hari bamwe mu Banyarwanda badakozwa ibyo kurya ibyakomotse ku nyamaswa kuko ngo bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Manaseh Nsengiyumva ni umwe muri bo. Ahamya ko kutarya inyama cyangwa “Vegetalisme” atari idini. Ahubwo ngo ni imyemerere igamije guha umuntu ubuzima bwiza buzira kurya inyama.

Mu bihugu bimwe byo mu Burayi na Amerika hari abafite iyo myemerere batanashobora kwambara imyenda, inkweto , imikandara, inigi n’ibindi birimbisha umubiri byaturutse ku nyamaswa.

Bamwe mu batarya inyama ngo usanga banywa amata
Bamwe mu batarya inyama ngo usanga banywa amata

Nsengiyumva yemera ko kubabaza inyamaswa ugamije gushimisha umubiri haba mu kurya cyangwa kwirimbisha batabyemera ariko nanone ngo hari ababigira ubuhezanguni.

Ati “Umuntu yambaye inkweto ikoze mu ruhu rw’inyamaswa, ugiye no mu bumenyi (science) ntacyo bitwaye umubiri. Icyo nemera ni uko kwica inyamaswa ugamije kwirimbisha ataribyo”.

Akomeza avuga ko amata bayanywa n’amagi bakayarya ariko nayo akagenda agabanuka uko uko umuntu agenda akura mu myaka kuko abamo ibinure byinshi.

Avuga kandi ko n’ubuki baburya kuko nta ngaruka bwagira ku mubiri w’umuntu. Ahamya ko ikidakwiye kuribwa ari amavuta ayo ariyo yose akomoka ku nyamaswa.

Nsengiyumva kandi avuga ko kuba yarahisemo kutarya inyama, abasha kubona ibizisimbura bikomoka ku bihingwa.

Akomeza avuga ko mu Rwanda hari aba-vegetaliens benshi ariko ngo ntawamenya umubare wabo.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite imyumvire yo kurya no kunywa ibikomoka ku bimera gusa watangijwe n’umwongerezakazi witwa Louise Wallis mu mwaka wa 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka