Konsa umwana utwite undi, nta ngaruka bitera uwo utwite

Abanyarwanda akenshi bavuga ko umubyeyi wasamye acyonsa, agomba guhita abihagarika, ngo kuko ayo mashereka ashobora kugira ingaruka mbi ku mwana . Ariko abahanga mu mirire bakemeza ko ntacyo amutwara.

Iyo wonsa umwana utwite undi, nta ngaruka amashereka agira ku mwana utwite
Iyo wonsa umwana utwite undi, nta ngaruka amashereka agira ku mwana utwite

Ibyo biravugwa mu gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hizihizwa icyumweru cyahariwe konsa, cyatangiye ku ya 1 Kanama kikazasozwa ku ya 7 Kanama 2018.

Intego yacyo ikaba ari ukugira ngo ababyeyi bakangurirwe konsa abana neza, kuko bifitiye umwana n’umubyeyi akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Inzobere mu mirire no mu by’imikurire y’abana zivuga ko umwana yakagombye konka kugeza ku myaka ibiri nibura, gusa ngo n’uwayirenza nta kibazo, iyo akaba ari yo mpamvu izo nzobere zikangurira umubyeyi wasamye acyonsa gukomeza guha umwana we ibere.

Mucumbitsi Alexis, umukozi mu kigo mbonezamikurire (EDC), avuga ko nta kintu na kimwe kigomba kubuza umwana konka, kabone n’ubwo nyina yaba yarasamye.

Agira ati “Nta na kimwe kigomba kubuza umwana konka nibura kugeza ku myaka ibiri, ibindi byose ahabwa ni ugufasha ibere.

Igikunze kuba mu Banyarwanda ni mu gihe umubyeyi asamiye ku kiriri, abaturanyi na ba Nyirabukwe bakamubwira ko nta mwana wonkera ku nda, akamukura ku ibere”.

Arongera ati “Ibyo ntacyo bitwara wa mwana, ashobora gukomeza akonka kugeza nyina abyaye ndetse akaba yanakomezanya n’uwavutse.

Gusa bishobora kumutera impiswi kuko hari imisemburo umubiri uba wakoze ikivanga mu mashereka, ariko bimara igihe gito kuko ahita ayamenyera iyo bakomeje kumwonsa”.

Umubyeyi waganiriye na Kigali Today, ngo yamenye ko yasamye umwana yonsaga afite amezi icyenda ahita amukura ku ibere kuko ngo yabonaga atameze neza.

Ati “Nabonye umwana arwara impiswi, agenda ayonga hanyuma njya kwa muganga barampima basanga narasamye mpita mpagarika kumwonsa muha igikoma. Nabonaga amashereka amugwa nabi kandi n’abantu bakuru bambwiraga ko atari byiza gukomeza kumwonsa”.

Undi mubyeyi we ati “Murumuna wanjye yasamye acyonsa, abimenye abaza abaganga uko yabigenza bamubwira ko yakomeza kwiyonkereza umwana.

Yakomeje kumwonsa, anabyaye abonsa bombi kandi nta ngaruka byamugizeho, ubu bombi ni abana beza”.

Habarurema Nicodème, umukozi mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yemeza ko konsa umwana uko bikwiye bifite akamaro cyane.

Ati “Konsa neza umwana bifitiye akamaro umwana, umubyeyi n’igihugu muri rusange kuko bituma akura neza haba mu gihagararo ari no mu bwonko.

Konsa rero ni umusingi w’ubuzima kuko birinda umwana kurwaragurika, akagira ubwenge bityo akazitunga”.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe konsa igira iti “Konsa ni umusingi w’ubuzima”, kuko ngo amashereka ari byo biryo bya mbere by’umwana binatuma umubiri we ugira ubudahangarwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dufise umwana wamezi 4,ariko twaguze pregenancy test dusanga umufasha wanj atwite kandi yonsa,twokora iki ko umwana yatanguye gusubira inyuma mumikurire?

Abimana Faustin yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

NDABARAMUKIJE BIGISHA BEZA.NGIZE IMISI NUMVA HAVUGWAKO IYO UMUGORE MONSA UMWANA WUMUHUNGU AGACA ATWITA UMWANA WUMUKOBWA NGO NTIYABANDANYA KUMWONSA NGO KUKO ACA AGWARA IMPISWI.ARIKO NGO IYO ATWITE UMWANA WUMUHUNGU NGO NTAGWARA KUBERA BASANGIYE IGITSINA NUWO YONKA?NGO CANKE IYO YONSA UMUKOBWA AGATWITA UMUKO NGO NAHONYENE NTAGWARA KUBERA BASANGIYE IGITSINA?IVYOBINTU VYABA ARIVYO KOKO?

ETIENNE NIYUNURI yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ibyo siko bimeze, kuko nanjye ntwite umukobwa kandi nonsa umuhungu ubu hahize amezi agera muri arindwi n`igice kandi nta mpiswi yigeze arwara ameze neza

SOLANGE yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka