Kayonza: Imiryango ibihumbi 11 ntigira ubwiherero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buhamya ko mu igenzura bakoze basanze hari imiryango ibarirwa mu bihumbi 11 itagira ubwiherero bigatuma abayigize biherera mu bisambu.

Imiryango imwe yo muri Kayonza ifite ubwiherero budasakaye butanakinze indi yo ntabwo igira
Imiryango imwe yo muri Kayonza ifite ubwiherero budasakaye butanakinze indi yo ntabwo igira

Umukozi ushinzwe isuku n’isukura muri ako karere, Rugira Jean Baptiste avuga ko iryo genzura barikoze mu mpera za Gashyantare 2017.

Avuga ko mu miryango ibihumbi 80 na 157 igize ako karere kose yagenzuwe basanze ingo bihumbi 65 na 442 arizo zifite ubwiherero buboneye, bwubatse neza, busakaye kandi bupfundikirwa.

Naho ingo 3.493 basanze zifite ubwiherero butujuje ibyangombwa. Hari aho basanze butubakiye, budasakaye cyangwa se budakinze.

Naho ingo ibihumbi 11 na 222 basanze nta bwiherero zifite kuburyo abazituyemo biherera mu bisambu cyangwa bagatira ubwiherero mu baturanyi.

Bamwe mu baturage bo muri Kayonza bavuga ko ahanini kutubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa babiterwa no kubura ubushobozi, nk’uko Sekamana Frodouard umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Nkanjye sinishoboye ndi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mfite umugore n’abana, dutunzwe no guca inshuro, ubwo rero keretse wenda ubuyobozi bumfashije bukanyubakira ubwiherero.”

Mugenzi we witwa Safari Vedaste avuga ko kubaka ubwiherero bwiza bigoye ariko yaje kubigeraho kubera ubukangurambaga bwamugezeho. Ahamya ko aha umuganda abaturanyi be badafite ubwiherero.

Rugira Jean Baptiste avuga ko ikibazo cy'ubwiherero bari kugikoraho bashishikariza abaturage kubwubaka abadafite ubushobozi bagafashwa
Rugira Jean Baptiste avuga ko ikibazo cy’ubwiherero bari kugikoraho bashishikariza abaturage kubwubaka abadafite ubushobozi bagafashwa

Rugira, ushinzwe isuku mu Karere avuga ko ikibazo cy’ubwiherero barimo kugishakira umuti, bashishikariza abaturage kubwubaka cyane cyane abafite ubushobozi ngo kuko hari n’abatabwubaka bategereje ko Leta izabubakira.

Bafatanije n’abafatanyabikorwa ngo bazakomeza gukora ubukangurambaga abafite ubushobozi biyubakire ubwiherero buboneye, naho abatabufite bari mu cyiciro cy’abatishoboye bakazakomeza kubakirwa binyuze mu muganda w’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko mana we nonese dukore project yo kububakira imisarane koko

eduard mpamyarukundo yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Iki rwose ni ikibazo gikomeye cyane! Ubwo amajyambere igihugu kigeraho yaba ashingiye kuki niba abantu bamwe bagifite imyumvire imeze gutyo!
Leta nishyiremo ingufu abantu bose bagire ubwiherero, naho ubundi indwara ziterwa n’umwanda ziramara abantu!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka