Karongi: Kwegerana kw’imisarani rusange n’isoko bibangamiye abacuruzi

Abaturiye isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi bahangayikishishwe n’umunuko n’isazi bihaturuka, bishobora kubakururira indwara.

Abacuruzi b'isambaza bavuga ko babangamiwe nuko ibicuruzwa byabo bihumanwa n'umwanda uva mu misarani
Abacuruzi b’isambaza bavuga ko babangamiwe nuko ibicuruzwa byabo bihumanwa n’umwanda uva mu misarani

Uwo munuko hari ubwo utuma bamwe bafunga imiryango y’aho bakorera kubera isuku nke irangwa muri iyo misarani, nk’uko byemezwa na Ntakirutimana Emmanuel umwe mu bahakorera.

Agira ati “Imisarani iri mu isoko rwagati,iyo bazitinduruye usanga isoko ryangiritse cyane,hari umunuko ukabije cyane ku buryo zatera abantu uburwayi.”

Habiyaremye Jean Paul we yongeraho ko amasazi aturuka kuri iyo misarani ajya no ku biribwa bacuruza, ku buryo bahangayikishwa n’ingaruka byazatera.

Ati “Imisarani iyo yuzuye isazi zirazamuka zikaza hano kuri izi sambaza zikajya no mu ibagiro.”

Iyo niyo misarani yubatse ku muhanda hafi y'isoko
Iyo niyo misarani yubatse ku muhanda hafi y’isoko

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, avuga ko umwanda uri muri iyo misarani,uterwa n’uko baba batakoze isuku kubera ikibazo cy’amazi amaze iminsi yarabuze. Yizeza ko icyo kibazo kigiye gukemuka ariko kuyihakura ngo byo ntibishoboka ubu.

Ati “Ni ukubakurikirana kugira ngo isuku ihite ihaboneka,ariko aho imisarani iri mu kibanza bw’isoko, abahakorera bashakirwa ahandi bajya hategereye imisarani.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi bufatanyije.nabaturage.barebe.uko bakimura.iyomisarane

ALIAS yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka