Kamonyi: Imirire mibi mu bana igenda igabanuka

Nyuma y’imyaka ibiri ADRA Rwanda itangije umushinga wo kwita ku mirire y’abana, umubare w’abafite ikibazo cy’imirire mibi wagabanutseho 8%.

Ababyeyi bamaz gusobanukirwa no gutegura indyo nziza
Ababyeyi bamaz gusobanukirwa no gutegura indyo nziza

ADRA Rwanda itangiza uyu mushinga mu mwaka wa 2014, 45% y’abana bafite munsi y’imyaka itanu muri aka Karere, bagaragaragaho ibibazo byo kugwingira baterwa n’imirire mibi.

Uyu mushinga wasoje kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016, wasize uyu mubare ugabanutseho 8% aho abana basigaranye iki kibazo bangana na 36.6%.

Ntaganda Robert, wayoboraga uyu mushinga yatangaje ko intego bari bihaye yo kugabanya iki kibazo bayirengeje, bikaba bitanga icyizere ko n’abasigaranye imirire mibi muri aka Karere bazayivamo.

Yagize ati «Icyo twishimira ni uko izi gahunda bazishyize mu mihigo y’akarere. Ibi bigaragaza ko ari ikintu kizaramba. Ubuyobozi buzakomeza bubikurikirane burebe umusaruro wa byo ».

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mushinga wahinduye imyumvire ku bagize umuryango mu kwita ku mirire y’abana babo, ku buryo abagabo basigaye bitabira igikoni cy’umudugudu, kandi no mu rugo bagafatanya mu gutegura amafunguro.

Nyirabatware Gloriose wo mu murenge wa Gacurabwenge aagira ati « Guteka indyo yuzuye irimo imboga n’ibindi biribwa bifite intungamubiri, ubu twabigize intego ».

Bamenye agaciro k'Imboga n'imbuto batabyitagaho mbere
Bamenye agaciro k’Imboga n’imbuto batabyitagaho mbere

Bushayija Fred umuhuzabikorwa mu Karere ka Kamonyi, avuga ko uyu muryango watanze umusanzu ukomeye mu mibereho y’aba baturage, anavuga ko uyu muco wo kwita ku mirire y’abana bazawukwiza mu Karere kose.

Ati “Uyu mushinga usoje abaturage bamaze gusobanukirwa. Niba umushinga wari ufite abakozi batanu bakorera mu karere kose, basize bahuguye abaturage barenga ijana.

Urumva ko niba abakozi batanu baragabanyije igipimo kigera ku 8% urumva ko abaturage ijana bazahugura abarenzeho”.

Uyu mushinga wo kwita ku bana bazahajwe n’imirire mibi muri aka Karere, ADRA Rwanda yawuterwagamo inkunga n’Umuryango w’abibumbye wita ku bana UNICEF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka