Jeannette Kagame yakanguriye urubyiruko kurangwa n’amahitamo meza

Urubyiruko ni imwe mu nkingi ya mwamba y’ejo hazaza heza h’igihugu, aho rubarirwa ku kigero gisaga 60% y’abagituye.

Madame Jeannette Kagame yakirwa n'abayobozi mu Karere ka Kirehe. Photo/Imbuto
Madame Jeannette Kagame yakirwa n’abayobozi mu Karere ka Kirehe. Photo/Imbuto

Ariko iyo witegereje hirya no hino mu gihugu, usanga, umubare munini w’urubyiruko wugarijwe n’ibiyobyabwenge, abandi ukabasanga mu mihanda kubera ibibazo by’amakimbirane mu miryango atuma batabasha kuguma mu ngo.

Urugero rufatika rugaragaza imbogamizi z’ibiyobyabwenge mu bana bato bari munsi y’imyaka 18, rugaragara muri Gereza ya Nyagatare, aho muri 342 bahafungiye, 26% bafungiye gukoresha ibiyobyabwenge.

Iyi ni imwe mu mbogamizi zikomeye kuri ejo hazaza heza h’igihugu, hagomba gushingira byanze bikunze ku rubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rufite ubwenge n’ubumenyi buhagije mu gukorera igihugu, kidafite umutungo kamere uhagije nk’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego atangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gatore, Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza kuko ubuzima bwarwo ndetse n’ubw’igihugu ariho bushingiye.

Yanasabye kandi ababyeyi kurushaho gukomera ku burere bw’abana babo, kugira ngo babashe kubategurira ejo hazaza heza bigirira akamaro bakanakagirira igihugu.

Yagize ati” Dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana, tubahe ibikenewe byose, babashe gukura no kwiga neza.”

Yanongeyeho ko Leta ubu iri gushyira imbagara muri gahunda zita ku kunoza uburere mu miryango, imiyoborere myiza n’ubuzima kugira ngo hubakwe igihugu gifite ejo hazaza heza hizewe.

Muri uyu muhango abana bato bahawe amata. Photo/Imbuto
Muri uyu muhango abana bato bahawe amata. Photo/Imbuto

Uretse mu Karere ka Kirehe, ubu bukangurambaga bwanatangiriye mu turere twose tw’igihugu, aho bugamije kumenya no gukemura ibibazo mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu nzego z’ibanze, kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango no kurushaho kubungabunga uburenganzira b’umwana.

Muri uyu muhango kandi hanabayemo igikorwa cyo kugabira ababyeyi inka. Photo/Imbuto
Muri uyu muhango kandi hanabayemo igikorwa cyo kugabira ababyeyi inka. Photo/Imbuto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nikaribumgisakaturagukunda

tumukunde yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka