Indwara zitandura zarahagurukiwe muri 2017

Mu bikorwa byaranze urwego rw’ubuzima muri 2017, habayeho inama mpuzamahanga zavugaga ku ndwara zitandura zitandukanye, n’uko hakongerwa ingufu mu kuzikumira no kuzivura.

Dr Dianne Gashumba Minisitiri w'ubuzima
Dr Dianne Gashumba Minisitiri w’ubuzima

Muri Kamena uyu mwaka, habaye inama mpuzamahanga i Kigali yavugaga ku buzima muri Afurika n’icyakorwa kugira ngo burusheho kuba bwiza, aho abikorera bakanguriwe gushora imari mu bikorwa by’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko hari bamwe mu bikorera batangiye gushora imari mu bikorwa by’ubuzima, ariko ngo ntibihagije.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yatangiye korohereza abikorera gushora imari mu bikorwa by’ubuzima. Urugero ni nk’ibitaro bya Rubavu n’ibya Gihundwe bifatanya n’abikorera biguriye imashini zipima indwara zinyuranye. Hari kandi sosiyete ya Zipline, yashoye imari muri ‘Drones’ zitwara amaraso aho abarwayi bayakeneye, gusa ntibihagije”.

Ukuriye ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, avuga ko Afurika igomba kugira ibyo yigezaho, inkunga zikaza ziyunganira.

Ati “Ibihugu bya Afurika bigomba kubaka ibikorwa remezo byo mu rwego rw’ubuzima ku bufatanye n’abikorera kugira ngo bigire icyo bigeraho. Aha ni ho inkunga ziva hanze yayo ziza zunganira ibyagezweho, bikarushaho kugirira akamaro abaturage”.

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga kuri kanseri

Aortic 2017 yafunguwe na Madame Jeannette Kagame
Aortic 2017 yafunguwe na Madame Jeannette Kagame

Mu Gushyingo uyu mwaka, mu Rwanda habereye inama mpuzamahanga ku ndwara ya kanseri (AORTIC 2017), iyo nama ikaba yaratangijwe na Madame Jeannette Kagame, aho yasabye abantu bose kwipimisha iyo ndwara kuko idatoranya.

Yagize ati “Kanseri ntivangura abantu ku myaka, igitsina, ukwemera cyangwa imibereho y’ubuzima umuntu ariho. Ni yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kwipimisha kuri bose, bigatuma hamenyekana amoko ya kanseri zifata abantu”.

Yavuze ko hari kanseri zitandukanye zifata abagabo cyane cyane iy’udusabo tw’intanga, izifata abana ndetse n’izibasira abagore n’abakobwa nka kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, ari yo mpamvu hashyizwe ingufu mu kuzirwanya.

Muri iyo nama kandi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo BVGH cy’Abanyamerika kizobereye mu kurwanya kanseri.

Biteganijwe ko icyo kigo kizafasha ibitaro bya Butaro, CHUK, CHUB n’ibya Kanombe kibyongerera ubushobozi mu bikoresho no mu bushakashatsi kuri kanseri.

Muri ayo masezerano kandi harimo ko ikigo BVGH kizakorera ubuvugizi ibyo bitaro ku buryo bizajya bibona imiti ihagije ndetse ikanagera ku barwayi idahenze.

Hashyizweho urwego rw’abafasha b’abaganga

Bamwe mu bafasha b'abaganga biyemeje kwita ku barwaye indwara zidakira kandi zitandura
Bamwe mu bafasha b’abaganga biyemeje kwita ku barwaye indwara zidakira kandi zitandura

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo hatangijwe gahunda yiswe “Abafasha b’abaganga mu ngo”, bakaba ari abantu bahuguwe bazajya bita ku barwaye indwara zitandura kandi zidakira zirimo kanseri, diyabeti, umutima n’izindi.

Ubwo ngo ni uburyo bwo gukurikirana abarwaye izo ndwara kugira ngo babone imiti n’ibindi byo kuborohereza ububabare badakoze ingendo, kandi ngo hagize n’utabaruka akagenda atarababaye cyane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yasabye abo bajyanama 211 bahuguwe ku ikubitiro, kuzakorana ubwitange.

Ati “Mugomba kwita ku barwayi mushinzwe umunsi ku munsi. Turabasaba rero kugira ubwitange, ubudahemuka, umurava n’urukundo kugira ngo babagirire icyizere, bityo iyi gahunda igere ku ntego zayo”.

Abafasha b’abaganga ariko batandukanye n’abajyanama b’ubuzima kuko bo bafite umwihariko ku ndwara zidakira mu gihe abandi bakurikirana gahunda nyinshi z’ubuzima.

MINISANTE ivuga ko iyo gahunda yashyizweho nyuma y’uko bigaragaye ko mu Rwanda 25% by’abantu bivuza baba bafite nibura imwe mu ndwara zitandura, ari yo mpamvu hanashyizweho gahunda yo gupima abantu izo ndwara ku buntu.

Ingabo zavuye abaturage muri “Army Week 2017”

Muri Army week ingabo zavuye indwara zananiranye ku buntu
Muri Army week ingabo zavuye indwara zananiranye ku buntu

Army week y’uyu mwaka yatangiye ku 4 Gicurasi, kugeza kuri 22 Kamena 2017, aho hari hamaze kuvurwa abantu 90.440 biganjemo abarwaye amaso kuko bo bari 24.499,bose bakaba baravuwe ku buntu.

Abagore 3949 bahawe ubuvuzi rusange, muri bo abagera kuri 201 bavuwe uburwayi butandukanye busaba kubagwa ndetse no mu buvuzi rusange bw’amagufa havurwa abantu 8.170.

Muri icyo gikorwa, abasirikare b’abaganga bageze mu bitaro 58 byo hirya no hino mu gihugu no bigo nderabuzima bitandukanye.

Icyagaragaye ngo ni uko umubare munini w’abafite uburwayi bunyuranye bw’amaso bari mu Karere ka Nyagatare kuko muri ako karere ngo nta serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zihatangirwa nk’uko byatangajwe na Maj John Bukuru, umuganga mu bitaro bya Kanombe.

Hatangijwe uburyo bwo Kwipima virusi itera SIDA

Utu ni udukoresho twifashishwa mu kwipima Sida utiriwe ujya kwa Muganga
Utu ni udukoresho twifashishwa mu kwipima Sida utiriwe ujya kwa Muganga

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima virusi itera SIDA bidasabye ko umuntu ajya kwa muganga, kuko bwo bukoresha amacandwe aho kuba amaraso nk’uko bisanzwe.

Ni agakoresho kiswe ‘Oral HIV Self-Test’ gahabwa umuntu, akakazengurutsa mu kanwa ahagana ku ishinya yo hasi kakajyaho amacandwe, yagakuramo akagashyira mu gacupa bigendana karimo umuti wabugenewe, akabona igisubizo nyuma y’iminota 20.

Iyo umuntu yanduye, hagaragara uturongo tubiri dutukura kuri ka gakoresho naho iyo ari muzima hakazamuka akarongo kamwe k’umutuku na none.

Ako gakoresho ngo kazajya kagura 5000Frw gakoreshwe rimwe gusa,kazajya ku isoko mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, icyakora abanyeshuri 250 ba kaminuza y’u Rwanda ku ikubitiro bahawe utwo dukoresho.

MINISANTE ivuga ko ubwo buryo ari ingirakamaro kuko buzazamura umubare w’abazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa SIDA,bityo bamenye uko bagomba kwitwara.

Ubwandu bwa SIDA mu Rwanda buri ku kigero cya 3%, ngo bikaba ari ibyo kwishimira kuko umubare w’abafite ubwandu bwa SIDA utigeze uzamuka mu myaka 10 ishize nk’uko Minisitiri w’Ubuzima abitangaza.

Hatangijwe ikoranabuhanga mu gucuruza imiti

Iryo koranabuhanga ngo rizihutisha serivisi zo gutanga imiti
Iryo koranabuhanga ngo rizihutisha serivisi zo gutanga imiti

Mu kwezi k’Ukuboza kandi mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe ‘PRIMS’ (Pharmaceutical Regulatory Information Management System) rizafasha abacuruza imiti kwihutinsha uburyo bwo kuyitumiza bityo ntizongere kubura aho igomba kuba iri.

Iryo koranabuhanga kandi ngo rizakoreshwa mu bihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hagamijwe koroshya icuruzwa ry’imiti.

Murenzi Daniel ushinzwe ikoranabuhanga muri EAC, yavuze ko iminsi yo gutumiza umuti runaka izagabanuka cyane kuko nta koreshwa ry’impapuro rizongera kubaho, bityo bizava ku mezi atandatu itumizwa ry’umuti ryamaraga bigere ku munsi umwe, nibitinda ibe iminsi itatu.

Minisitiri Gashumba na we yavuze ko ubwo buryo bwari bukenewe “Mbere byatumaga abashoramari binubira itinda ry’uburyo bwo kubona ibyangombwa bityo bizinesi zabo ntizigende neza ariko ubu birakemutse”.

Habayeho ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge

Leta yaciye itabi rya shisha burundu
Leta yaciye itabi rya shisha burundu

Mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ingaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge, Minisiteri y’ubuzima yaciye burundu ikoreshwa ry’itabi ryitwa ‘SHISHA’ ryari rimaze iminsi rinyobwa cyane.

Itangazo ryo guca iryo tabi ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba, bikaba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 15 Ukuboza 2017.

Impamvu itabi rya Shisha ryahagaritswe ngo ni uko rigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw’umuntu kuko umwotsi wa ryo utera indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara y’umutima n’izindi nk’uko byatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO).

Itabi rya Shisha ryakundaga kugaragara cyane mu tubari two mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu mijyi yo mu ntara, aho urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu ari rwo rwarinywaga cyane.

Abahanga bavuga ko muri shisha haba harimo uruvangitirane rw’ibiyobyabwenge birimo urumogi, cocaine n’ibindi byangiza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka