Ibikorwa bya muntu byangiza amazi akibasira ubuzima bw’abantu

Ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda (RNRA) gitanga ko ibikorwa bya muntu bigira uruhare mu guhumanya amazi agateza ibibazo birimo n’uburwayi.

Ibikorwa bya muntu bihumanya amazi akibasira ubuzima bw'abantu
Ibikorwa bya muntu bihumanya amazi akibasira ubuzima bw’abantu

Byatangajwe na Vincent de Paul Kabalisa, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe umutungo muri RNRA, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu Karere ka Musanze, yari agenewe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kubungabunga amazi; tariki ya 06 Ukwakira 2016.

Agira ati “Tumaze kubona ko ikibazo cy’ibikorwa bya muntu bihumanya amazi mu mu buryo butandukanye twasabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kimwe n’izindi nzego zirimo abahagarariye abagore n’urubyiruko n’abandi kwitabira aya mahugurwa kugira ngo dufatire hamwe ingamba zo kudahumanya amazi.”

Akomeza avuga ko batewe inkeke na bimwe mu bikorwa bya muntu bigenda birushaho guhumanya amazi.

Akomeza avuga ko ayo mahugurwa yateguwe kugira ngo abantu bamenye uburyo amazi ashobora gucungwamo kandi atagize ingaruka ateza ku buzima bw’abantu.

Vincent de Paul Kabalisa umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe umutungo muri RNRA
Vincent de Paul Kabalisa umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe umutungo muri RNRA

Kabalisa avuga ko abantu bagomba kumenya kwita ku isuku y’amazi ntibemere ko hagira imyanda iyashokeramo ikayahumanya.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku isi, abantu babarirwa muri miliyoni eshatu n’igice bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa no kunywa amazi mabi.

Mu cyegeranyo cyakozwe n’umuryango w’abibumbye (UN), mu mwaka wa 2010 cyo kigaragaza ko amazi mabi yica abantu kurusha intambara.

Maniraho Venuste, ukomoka mu murenge wa Cyuve muri Musanze wahuye avuga ko nyuma yo guhura n’ibiza yarushijeho kumenya neza uburyo agomba kurinda ubutaka bwe ngo butajyanwa n’isuri, bukangiza amazi.

Muhizi Jules, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Aimable witabiriye ayo mahugurwa avuga ko bungutse byinshi birebana n’imicungire y’amazi ku buryo aho kuba ikibazo agiye kubabera igisubizo.

Yagize ati “Ubumenyi tubonye nibwo tugiye gusangiza abaturage tuyoboye kugira ngo bumve neza uko ikibazo cy’imicungire y’amazi kimeze ariko natwe tubasobanurira tubifiteho ubumenyi”.

Ambassade y’u Buholandi mu Rwanda itangaza ko mu myaka ine, yateganyije inkunga ingana na miliyoni 18€, abarirwa muri miliyari 15RWf, mu rwego rwo kwita ku micungire y’amazi y’inzuzi n’imigezi mu gihugu; nk’uko Jan Vlaar umukozi muri iyo ambasade abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka