Huye: Abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera

Iyo winjiye mu Gasantere ka Rango ho mu Karere ka Huye, uhasanga abana benshi bazerera, mu gihe bagenzi babo baba bagiye kwiga.

Abana bo mu muhanda barushaho kwiyongera mu dusantere dutandukanye twa Huye
Abana bo mu muhanda barushaho kwiyongera mu dusantere dutandukanye twa Huye

Iyo uganiriye n’abakorera muri ako gasantere, bakubwira ko abo bana b’inzererezi barenga 20 kandi bagenda biyongera.

Banavuga kandi ko impamvu y’ubwo bwiyongere bw’inzererezi, ari ikibazo cy’ababyeyi babyara abo badashoboye kurera, ndetse n’amakimbirane mu miryango atuma bamwe bata ingo zabo abana bakabura aho bagana bakajya mu mihanda.

Umwe mu bacururiza muri ako gasantere ka Rango agira ati “Aba bana baza kubera ubukene. Abenshi babyawe n’abagore bataye ingo zabo kubera ubukene, hakabamo n’ababyawe n’abakobwa bakiri batoya,bakananirwa kubitaho, bakabata mu mihanda.”

Abo bana iyo ubaganirije, bemeranya n’abakorera muri ako gasantere ko baza mu muhanda, kubera kubura ababitaho.

Uwitwa Bosiko ati “Napfushije Papa, Mama arafunze, na Nyogokuru twasigaranye nawe yapfuye ejo bundi. Ibi byatumye mbura aho njya nza mu muhanda.”

Uwitwa Emmanuel Ntakirutimana we agira ati” Nabonaga ntacyo nkora mu rugo mu gihe mama nsigaranye, atari akibasha kungurira ibikoresho by’ishuri.”

Uwitwa Charles Hategekimana we avuga ko icyamuzanye mu muhanda, ari uko atari akibona ibyo kurya mu rugo ngo ahage.

Ati “Mama Yarapfuye, Papa nawe yagiye yibye ihene yari yararagijwe, agenda agiye nsigara aho njyenyine.”

Barifuza uwabakura mu muhanda akabitaho

Bosiko ati “Mbonye unjyana mu rugo, akantangiza ishuri, akangurira imyenda, akangurira amakayi n’ikaramu n’inkweto twabana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Christine Niwemugeni, yemeza ko abana b’inzererezi biyongereye.

Ati “Si mu Irango gusa, no mu dusantere tugiye dufite mu mirenge no mu nkengero z’umujyi, hose tugenda tuhababona. Usanga akenshi birirwa bashakisha icyo barya, nijoro bagataha iwabo.”

Anavuga ko icyifuzo cy’abo bana cyo kwitwarirwa n’abandi bantu ngo babarere kitashoboka. Ngo ni na yo mpamvu badahwema gusaba ababyeyi kwita ku bana babo.

Ati “ababyeyi bumve ko iyo ubyaye umwana uba umufiteho inshingano kugeza akuze. Ntabwo umwana akwiriye kwitunga, kwiyambika. Ntabwo umubyeyi akwiriye kuba atazi aho umwana ari.”

Niwemugeni anavuga ko ababyeyi nibakomeza guterera agati mu ryinyo, amaherezo hazashyirwa mu bikorwa itegeko ribahanira kutita ku bana babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka