Hari gushakwa icyakorwa ngo imirire mibi icike burundu

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iri gushaka icyakorwa kugira ngo imirire mibi igaragara muri bamwe mu bana icike burundu kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w'Ubuzima , Dr Diane Gashumba avuga ko imirire mibi ibangamira iterambere ry'igihugu
Minisitiri w’Ubuzima , Dr Diane Gashumba avuga ko imirire mibi ibangamira iterambere ry’igihugu

Byagaragajwe mu nama mpuzamahanga ibera i Kigali, yahuje bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda n’imiryango inyuranye itegemiye kuri Leta yo mu bihugu 11 byo ku isi yita ku kurwanya imirire mibi, kuri uyu wa 31 Ukwakira 2016.

Muri iyo nama barungurana ibitekerezo kucyakorwa kugira ngo imirire mibi irwanywe bityo icike burundu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko imirire mibi ituma ubwonko bw’umwana bwangirika bityo ntabashe kwiga neza bikadindiza iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Iyo umwana agize imirire mibi mbere y’imyaka itatu ubwonko bwe burangirika bityo kwiga ngo yiteze imbere ntibimukundire, bikadindiza iterambere ry’igihugu.”

Avuga kandi ko ibi bireba n’umubyeyi kuko ngo iyo agize imirire mibi atwite, we n’umwana abyaye bagira ubuzima bubi, ntabashe gukora bityo umuryango wose ukahazaharira.

Inama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu 11 byo ku isi
Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 11 byo ku isi

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yerekana ko mu Rwanda 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanubafite imirire mibi.

Minisitiri Gashumba avuga ko impamvu zitera imirire mibi igaragra muri bamwe mu bana mu Rwanda ituruka ahanini ku mwanda no ku myumvire.

Agira ati “Ahanini ni ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ku bijyanye n’ubumenyi mu gutegura ifunguro rigaburirwa abana.

Hari kandi ikibazo cy’isuku igomba kwitabwaho cyane kuko ibyo wagaburira umwana byose bidafite isuku nta cyo bimaze kuko bimuteza indwara zinyurane bityo ibyo yariye ntibimuyoboke.”

Butera John Mugabe, umuyobozi wa SUN Alliance avuga ko hari icyatangiye gukorwa mu kurandura imirire mibi
Butera John Mugabe, umuyobozi wa SUN Alliance avuga ko hari icyatangiye gukorwa mu kurandura imirire mibi

Butera John Mugabe, umuyobozi w’umuryango wigenga witwa SUN Alliance, uharanira kurwanya imirire mibi mu Rwanda, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa mu guhangana n’ikibazo cy’’imirire mibi.

Agira ati “Ubu turimo gukora ubukangurambaga ku bufatanye n’inzego z’ibanze, bwo kuzamura ubumenyi bw’ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye.

Dutanga imbuto zinyuranye n’ifumbire ndetse tukanigisha abantugukora uturima tw’igikoni hagamijwe guhashya iki kibazo.”

Butera avuga ko nyuma y’iyi nama hazabo gusura bimwe mu bikorwa by’imiryango ya sosiyete sivile yo mu Rwanda bigamije kurwanya imirire mibi, mu rwego rwo guhanahana ubunararibonye ngo iki kibazo gikemuke burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka