Gusobanukirwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye byagabanyije bwaki

Ababyeyi bo mu Karere ka Burera baratangaza ko gusobanukirwa akamaro no gutegura indyo yuzuye, byabafashije kuko batakirwaza indwara zituruka ku mirire mibi.

Uretse gusobanukirwa gutegura indyo yuzuye ngo no kuboneza urubyaro byafashije ababyeyi bo mu karere ka Burera kudakomeza kurwaza bwaki.
Uretse gusobanukirwa gutegura indyo yuzuye ngo no kuboneza urubyaro byafashije ababyeyi bo mu karere ka Burera kudakomeza kurwaza bwaki.

Abatuye muri aka karere bakundaga kurwaza bwaki kubera kudasobanukirwa gutegura n’akamaro k’indyo yuzuye, kuko umwana yagenerwaga ibibonetse byose nta tandukaniro riri mu ndyo y’umuntu mukuru n’umwana.

Nyuma y’igihe kitari gito basobanuriwe akamaro nuko bategura indyo yuzuye, bagiye babyitaho cyane mu miryango yabo ku buryo byafashije abari barwaje bwaki kuyikiza.

Nirere Claudine utuye mu Murenge wa Rugarama, avuga ko mbere bakundaga kurwaza bwaki bitewe nuko batari bazi gutegura indyo yuzuye.

Agira ati “Nta mwana ukirwara bwaki kubera indyo yuzuye tubatekera, mbere ntabwo twari twakamenye kubatekera indyo yuzuye ugasanga abana barwara bwaki, ahubwo nakwigisha buri mubyeyi agire akarima k’igikoni agire imboga ajye atekera umwana indyo yuzuye.”

Mukarene Dorothe wo murenge wa Kinoni, avuga ko mbere bapfaga kugaburira abana ibyo babonye bagakurizamo kurwara bwaki.

Ati “Ntabakirwara kubera yuko haje gutera akarima k’igikoni ugateramo imboga, ku buryo utateka ibiryo udashizemo imboga kuburyo umwana arya neza nta kibazo. Cyera niho batekaga ibyo babonye ariko ubu nta mwana ugipfa kurya ibyo abonye twarasobanukiwe nta kibazo.”

Umukozi w’akarere ufite ubuzima munshingano Uwiragiye Clement, asobanura ko iyi gahunda imaze igihe ishirwa mubikorwa kuburyo hari umusaruro imaze gutanga.

Ati “Imibare y’abana bafite imirire mibi igenda igabanuka, kuburyo twizera ko iramutse ikomeje gushyirwamo imbaraga ikitabirwa yakomeza guhindura byinshi, ikibazo cy’imirire n’ikibazo kidaterwa n’ikintu kimwe ntabwo bikunda vuba.

Ariko iyo ureba imibare uko yari ihagaze iragenda igabanuka kuko twavuye mu bana bagera 1000 n’abandi mu myaka ya 2010, ariko ubu ngubu dufite abana batarenze 60.”

Mu bana batarenze 60 bakigaragaraho imirire mibi mu Karere ka Burera, ngo abatagera 10 nibo bari mu ibara ry’umutuku, abasigaye bagera kuri 50 bari mu muhondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka