Gisagara: Abana 70 baravurwa imirire mibi mu mezi 6

Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara baratangaza ko mu mezi atandatu nta mwana uzaba akigaragaraho indwara ziterwa n’imirire mibi.

Bahagurukiye guca indwara ziterwa n'imirire mibi mu mezi atandatu gusa.
Bahagurukiye guca indwara ziterwa n’imirire mibi mu mezi atandatu gusa.

Imibare yo mu 2015-2016 igaragaza ko mu karere abana 37%, bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo by’imirire mibi,mu gihe muri 2010, bari 51%. Kugeza ubu abasaga 70 nibo babarurwa mu ibara ry’umutuku.

Mu nama rusange yabahuje mu mpera z’icyumweru gishize, aba bagore bavuze ko ubwabo bagiye guhaguruka bakigisha ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, bahereye mu midugudu kandi ko bizeye ko mu mezi atandatu iki kibazo kizaba cyarangiye.

Uwitonze Donatha wo mu Murenge wa Save avuga ko akurikije uko ikibazo cyari gihagaze mbere,akareba n’aho kigeze,bizera ko nta kabuza mu mezi 6 aba bana 70 bazaba batakibarizwa mu ibara ritukura,kandi ko ntawe uzongera kurigaragaramo.

Yagize ati “Urebye aho twavuye ukareba n’aho tugeze,uhita ubona ko bishoboka. Hari ingamba zashyizweho nko kuremera ingo zitifashije, ariko na none mu mugoroba w’ababyeyi tugakomeza gutoza ababyeyi guteka indyo yuzuye ndetse no kugira isuku.”

Ahandi bemeza kuzashyira imbaraga ni mu bijyanye n’igikoni cy’umudugudu bigishirizamo abagore gutegura indyo yuzuye, nk’uko bivugwa na Mbakeshimana Chantal uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara.

Ati “Binyuze mu gikoni cy’umudugudu dusanga bizatworohera kuko ubusanzwe gutegura indyo yuzuye twasanze bidasaba ubushobozi buhambaye, kandi rwose nemera ntashidikanya ko bizashoboka.”

Umuyobozi w’akarere Rutaburingoga Jerome avuga ko umugore ari we ukwiye gufata iya mbere mu kurinda umwana imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muhigo ni mwiza ariko ntimuzatungurwe n’uko mutawesheje mu mezi 6 mwihaye. Kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi cyane cyane kugwingira bimara igihe cyokora ntimucike intege muzageraho mubigereho.

Damien yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka