Gatsibo: Abaturage ibihumbi 25 baruhutse kuvoma ibiziba

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batangaza ko bafite akanyamuneza nyuma yo kuruhuka urugendo rurenga isaha bakoraga bajya gushaka amazi meza.

Abaturage bo muri Gatsibo bishimira ko begerejwe amazi meza bakaba baruhutse kuvoma ibiziba
Abaturage bo muri Gatsibo bishimira ko begerejwe amazi meza bakaba baruhutse kuvoma ibiziba

Abo baturage bo mu Mirenge ya Rugarama, Rwimbogo na Gitoki babitangaje ubwo bamurikirwaga umuyoboro w’amazi meza wa Cyampirita, tariki ya 23 Werurwe 2017.

Mukamparirwa Vestine wo mu Murenge wa Rugarama, avuga ko kuba baravomaga kure kandi bagakoresha amazi y’ibiziba byabagiragaho ingaruka.

Agira ati “Mbere kugira ngo tubashe kubona amazi meza twabanzaga gukora urugendo rurerure rungana n’isaha.

Iyo twohorezagayo abana byatumaga basiba ishuri rimwe na rimwe bikabaviramo gutsindwa amasomo, kuba batwegereje aya mazi biradushimishije cyane.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko banavomaga amazi y’ibiziba bigatuma banywa bakanakoresha amazi mabi bikabaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.

Uyu muyoboro w'amazi w'i Gatsibo watwaye miliyoni 500 RWf
Uyu muyoboro w’amazi w’i Gatsibo watwaye miliyoni 500 RWf

Manzi Theogene, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko kuba abatuye aka karere bagenda begerezwa amazi meza ari ibintu byo kwishimira cyane, kuko bituma abaturage bagenda barushaho kugira ubuzima bwiza.

Agira ati “Amazi ni ubuzima niyo mpamvu natwe nk’ubuyobozi dukora ibishoboka byose ngo ubuzima bw’abo tuyobora burusheho kugenda neza ariko tunasaba abaturage gufata neza amavomero baba begerejwe kugira ngo atazangirika.”

Uwo muyoboro wa Cyampirita wuzuye mu gihe cy’imyaka itatu, ukaba waratwaye amafaranga asaga Miliyoni 500 RWf. Uzahaza abaturage ibihumbi 25,277.

Uyu muyoboro w'amazi w'i Gatsibo wubatswe ku bufatanye na WASAC na World Vision
Uyu muyoboro w’amazi w’i Gatsibo wubatswe ku bufatanye na WASAC na World Vision

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo, uterwa inkunga n’umushinga utegamiye kuri Leta wa World Vision.

Kugeza ubu abaturage b’Akarere ka Gatsibo bamaze kugerwaho n’amazi meza bari ku kigero cya 63%.

Ubuyobozi bw’aka karere bufite intumbero ko mu mwaka wa 2020 abagatuye bose bazaba bamaze kugerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka