Gahunda yiswe Igikoni cy’umudugudu yagabanyije imirire mibi mu bana

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr. Diane Gashumba aha amata umubyeyi ufite umwana ugaragaraho imirire mibi
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Diane Gashumba aha amata umubyeyi ufite umwana ugaragaraho imirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko gahunda yiswe Igikoni cy’umudugudu, yagabanyije cyane imibare y’abana bibasirwaga n’imirire mibi.

Iyi gahunda yatangijwe mu kwezi kwa Kamena 2013 abana bibasiwe n’imirire mibi bagera kuri kuri 208.

Nyuma y’imyaka itatu iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, imibare igaragaza ko mu kwezi kwa Kanama 2016, hari hasigaye abana 81 basigaranye iki kibazo.

Imwe mu ntwaro yifashishijwe mu kugabanya uyu mubare ngo ni ukwigisha abaturage uburyo bategura indyo yuzuye binyuze, muri gahunda ya Igikoni cy’umudugudu.

Ababyeyi batuye mu kagari ka Rukoma mu Murenge wa Sake, bahamya ko kurwaza bwaki n’izindi ndwara z’imirire mibi babiterwaga n’ubujiji.

Uwamurera Claudine yagize ati” Imboga turazihinga, imbuto turazeza, ariko ntitwabihaga abana uko bikwiye kuko ntabumenyi twari dufite ku kamaro kanini bibafitiye.”

Mukarushema umwe mu babyeyi barwaje indwara z’imirire mibi nyuma yo gufata inyigisho muri gahunda ya Igikoni cy’umudugudu umwana we akaza gukira, nawe yemeza ko yabiterwaga n’ubujiji.

Agira ati” Ubundi umwana wasangaga muhata ibyo bitoki n’agasosi nziko ari byo byiza. Sinamenyaga ko ibishyimbo, imboga n’imbuto abikeneye cyane ngo mbimuhe kenshi”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu yamujijuye kuburyo atakongera kurwaza indwara nkizi.

Agira ati”Abajyanama b’ubuzima baranyigishije, banyigisha inombe igizwe n’ibinyamafufu, ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’imbuto zirinda indwara.

Ibyo byose narabyezaga ntacyari bunsabe kujya ku isoko ariko kubera ubumenyi buke simbyiteho”.

Kirenga Providence umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubukangurambaga bukomeje kugirango ikibazo cy’Imirire mibi kiranduke burundu.

Ati “ Iki kibazo kizaranduka burundu kuko tumaze kubona ko impamvu nyamukuru yacyo atari ibiribwa bibura, ahubwo ari ubumenyi buke mu kubitegura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka