Gahengeri: Siporo yatumye abasaga 500 bipimisha indwara zitandura

Abashinzwe ubuzima mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana bemeza ko siporo yabaye imbarutso yo gutuma abaturage basaga 500 bipisha ku bushake indwara zitandura.

Babivuze ubwo bari mu munsi bahariye siporo kuri bose kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017, banaboneraho gupima indwara zitandura ku babyifuza ndetse abaturage banahabwa ubutumwa bujyanye no kwirinda izo ndwara.

Bipimishije indwara z'amaso
Bipimishije indwara z’amaso

Indwara bapimye zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabeti, umutima n’amaso, hagamijwe gusuzuma benshi bashoboka ngo bamenye uko bahagaze ndetse abakeneye ubuvuzi bafashwe.

Babwikoraho Speciose wo muri uyu murenge ufite ikibazo cy’amaso ngo yishimiye ko yapimwe akanemererwa kujya ku bitaro bikuru.

Yagize ati “Ubu narahumye no kugira icyo mbona ni uguhunyeza ngashishoza. Icyakora nishimiye ko bampimye bakabona aho uburwayi bwanjye bugeze, bagahita banampa ‘transiferi’ yo kujya ku bitaro bya Rwamagana”.

Uwo mukecuru akomeza avuga ko byamubabazaga cyane kuba atabashaga gusoma utunyuguti duto two muri Bibiliya kandi ari Umukirisitu.

Bashimishijwe no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze
Bashimishijwe no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze

Mutuyimana Marie Jeanne, umunyeshuri witabiriye icyo gikorwa, avuga ko nyuma yo kwipimisha agasanga ameze neza yafashe ingamba.

Ati “Ingamba nafashe ni izo kongera siporo kuko badusobanuriye akamaro kayo ku buzima bw’umuntu. Ngiye kugabanya kurya ibintu birimo isukari nyishi ndetse ngabanye umunyu naryaga kuko numvise ko bigira ingaruka mbi ku buzima”.

Akomeza avuga ko ibyo kwipimisha umuntu atarwaye atajyaga abiha agaciro none ngo yiyemeje kuzajya abikora kenshi adategereje kurwara.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahengeri, Gérard Kaberuka, agaruka ku ngamba zafashwe hagamijwe kugira abaturage bafite ubuzima bwiza.

Kaberuka Gerard uyobora Ikigonderabuzima cya Gahengeri
Kaberuka Gerard uyobora Ikigonderabuzima cya Gahengeri

Ati “Ubu twiyemeje ko tuzajya dukora siporo rusange rimwe mu cyumweru kugira ngo twirinde izi ndwara kuko kwirinda biruta kwivuza.

Aha tuhabonera umwanya wo kuganiriza abaturage tukababwira ububi bw’ibiyobyabwenge cyane ko biri mu bikunda gutera izi ndwara”.

Kaberuka yongeraho ko ibi babikora kugira ngo haramutse hagaragaye umuturage ufite imwe muri izi ndwara avurwe vuba atarazahara.

Mu gihe mu Rwanda abakora siporo buri cyumweru ahanini ari abakozi ba Leta, abatuye Umurenge wa Gahengeri na bo babigendeyeho biha gahunda ihoraho yo gukora siporo rimwe buri cyumweru.

Bamwe bakinnye agapira abadashoboye bakora imyitozo Ngororamubiri
Bamwe bakinnye agapira abadashoboye bakora imyitozo Ngororamubiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka