Babonye amazi meza nyuma y’imyaka 47 bavoma Nyabarongo

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ruramba mu Murenge wa Rugarika bavuga ko babonye amazi meza nyuma y’imyaka isaga 47 bavoma Nyabarongo.

Bahawe amazi meza
Bahawe amazi meza

Rwabuhigi Ladislas ufite imyaka 47, avuga ko yavutse asanga ababyeyi be bavoma amazi ya Nyabarongo.

Yagize ati “Yabaga asa nabi, akaba arimo ibitaka. Nta kundi twari kugira, umuntu agapfa kuyanywa. Byaduteraga uburwayi bw’inzoka n’indwara ziterwa n’umwanda.”

Shyirakera Pierre Claver nawe utuye muri ako gace avuga ko bahoraga bivuza inzoka kubera amazi mabi, umuntu akivuza nk’inshuro imwe cyangwa ebyiri mu kwezi.

Abo baturage bavuga ko ayo mazi kubera gusa nabi yanduzaga imyenda, ifite ibara yera yameswa ikava mu mazi yabaye ikigina.
Kuri ubu abaturage bashimira ko bahawe amazi, mu Mudugudu wa Ruramba hakaba harubatswe amavomo abiri mu kwezi kwa Nzeli 2017.

Bemeza ko mu minsi mike bamaze bahawe amazi, isuku yiyongereye ndetse bakaba bahamya ko n’indwara ziterwa n’umwanda zitazongera kubibasira.

Muri uwo Murenge wa Rugarika ariko hari ahataragezwa amazi meza, ahandi naho akaba yarahigeze ariko nyuma akabura bitewe n’ibibazo by’amatiyo yangiritse.

Bavomaga amazi mabi ya Nyabarongo
Bavomaga amazi mabi ya Nyabarongo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Nsengiyumva Pierre Celestin, akaba avuga ko ashima Leta yatanze amazi meza ku baturage ba Ruramba, akanavuga ko ikibazo cy’indi midugudu ifite imiyoboro yapfuye bakizi.

Ati “hari pompe zari zarapfuye zoherezaga amazi ava ku isoko ya Rwakayange. Twabimenyesheje akarere karanabikora. Ariko noneho bakoze isuzuma ry’amatiyo mu cyumweru gishize bigaragara ko amwe yahise yangirika.Turashaka uburyo ayo matiyo azasimbuzwa nabo bakabona ayo mazi.”

Hamwe amavomo ntagikora
Hamwe amavomo ntagikora

Yongeraho ko bishobora guca mu isoko ryo gushaka amatiyo bikaba byatinda ariko ko agize aho aboneka mu karere byahita byihuta. Akaba ari yo mpamvu ngo atahita amenya igihe icyo kibazo kizaba cyakemutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubw’iyi nkuru, nifuzaga ko mwayuzuza mutubwira ikiguzi cyo kubaka iryo vomero. Kuko umuntu arebye imyaka ishize, tukibuka ko ngirango ni hahandi ingona zariye umuntu (cg abantu), ubanza n’igikorwa cyo kubaha amazi cyihutishijwe kubera izo mpamvu...Umuntu ntiyabura kwibaza impamvu byafashe imyaka ingana nk’uko mwayivuze?
Igiciro kimenyekanye, yemwe na contacts z’abubaka mwene ayo mavomero (nibwirako akomeye), byafasha gutekerereza ahandi henshi tukibona batagira amazi meza...Umuco wo kwigira nawo wadufasha kuba hari abanyarwanda bakangurirwa gufasha benewacu....
Ndabashimiye

alias Mujyanama yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka