Babangamiwe n’ikimoteri kiri hagati y’ingo gishobora kubateza indwara

Abatuye Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, baratabariza ikimoteri cy’akarere kimaze iminsi gishyizwe hagati y’ingo, kuko mu mvura kibateza ibibazo.

Iki kimoteri kiri hagati y'amazu y'abaturage.
Iki kimoteri kiri hagati y’amazu y’abaturage.

Iki kimoteri giherereye mu Mudugudu wa Gashara Akagari ka Kinyami. Iyo ukigezeho usanga kiri mu ngo z’abaturage zisaga 20, ugasanganirwa n’umunuko, amasazi atumuka, amazi anuka, impu zinuka n’indi myanda myinshi. Munsi yacyo neza ku buryo mu mvura imyanda ihamanukira.

Munsi yacyo kandi, hari ahantu hari agataba hakunze kubamo amazi, ku buryo ariyo abaturage bakoreshaga. Ariko kuva aho iki kimoteri kihazaniwe, ngo nta muntu upfa kuhavoma, kuko amazi yabo yamaze kwanduzwa nacyo.

Imyanda ihazanwa ituruka mu ngo z’abaturage, mu masantire atandukanye ndetse n’umujyi wa Byumba.

Abahaturiye, bavuga ko mu bihe by’imvura aribwo bakunze guhura n’ibibazo bikomeye cyane. Kuko imvura igwa amazi akavamo ashokera aho bavoma. Bakavuga ko ubu abana babo batangiye kurwara impiswi, bamwe batakirya bisanzuye kubera umunuko ndetse n’amasazi.

Abaturage bavuga ko kibahangayiikishije cyane.
Abaturage bavuga ko kibahangayiikishije cyane.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagiye kukimarana umwaka bahanganye nacyo, ariko hakaba nta gihinduka, kuko ubuyobozi ngo bwagiye bubizeza kenshi kugicyemura ariko bikananirana.

Nyirarupapuro Veridiyana, atuye neza hafi y’iki kimoteri. Arimo guhinga iruhande rwacyo, asobanura ko ubu babayeho mu buzima bubi cyane, kubera ko iyo kimenwemo imyanda, imvura ikagwa umunuko abasanga mu ngo zabo ku buryo hari n’abatabasha kurya.

Agira ati “Imodoka zizana iyo myanda, usanga huzuyemo amayezi, amagufa, impu n’ibindi byaboze. Ugasanga imbwa zibyirukankana hano hanze cyangwa ibisiga bigaterura nk’izo mpu zikabijugunya hejuru y’amazu yacu, ubundi umunuko ukatwibasira koko.”

Uyu mubyeyi akavuga ko ubu basigaye bafite impungenge z’ubuzima bwabo cyane cyane abana. Dore ko ngo iyo imvura iguye, amazi bavuma yuzuramo imyanda ituruka muri iki kimoteri.

Urwabahizi Olivier, we avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi mbere y’uko bashira iki kimoteri aho, bwari bwabijeje kubabarira imitungo yabo ihari, bakayishyurwa hanyuma bo bagashaka ahandi bimukira. Gusa ngo ibi siko byagenze, kuko bategereje bakaba barahebye.

Gusa bagashimangirako baramutse babariwe bakahimuka, bashaka aho bajya kuba heza, kuko aha ngo ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, bwemeranya n’ibyo abaturage bavuga, gusa bugatanga icyizere kuri aba baturage, ko bakwiye kwihangana kuko bitarenze uyu mwaka, iki kibazo kizaba cyabonewe umuti.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Muhizi Jules Aimable, avuga ko iki kibazo kibaraje ishinga.

Ati “twamaze gukora inyigo yacyo ndetse dufite umushinga wa Water for People wamaze kutwemerera inkunga ya miliyoni imwe y’amadorali, kandi murabizi ibikorwa nka biriya bihenda cyane.

Ubwo twamaze kubona iyi nkunga, ndabizeza mbaha icyizere ko uyu mwaka iki kimoteri kizaba cyatunganyijwe ku buryo bunogeye buri wese.”

Uyu muyobozi agasaba abaturage ko baba bihanganye, ndetse n’abagaragara ko babangamiwe cyane, bazahavanwa bagatuzwa ahandi, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza.

Gusa ngo iki kimoteri, kikaba cyitezweho kuzateza imbere abaturage nikimara gutunganywa neza, kuko imyanda ihamenwa izajya ibyazwa umusaruro n’abaturage bakahabona imirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakora inyigo yibimoteri bahindure imikorere yabo mugihugu hase ibimoteri biravugwa kubangamira abaturage kuki bivangwa ningo zabaturage bagye bareaba ahadatuwe akaba ariho bishyirwa ko harimodoka zibitwara bifpirahe?umuturage gutanga amafanga yogutwara imyanda igahindukira kumubera kumubera ikibazo yanze amafaranga mubyumva gute murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka