Bababajwe no kuba badahembwa kimwe kandi bakora bimwe

Abaforomo bakora mu bigo nderabuzima bababazwa n’uko badahembwa kimwe n’abakora mu bitaro by’uturere n’ibya kaminuza, kandi amashuri n’ibyo bakora ari bimwe bigatuma bakora batishimye.

MInisitiri w'ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ko ubusumbane mu mishahara buhari mu baforomo ariko ko harimo kurebwa uko bwavaho
MInisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ko ubusumbane mu mishahara buhari mu baforomo ariko ko harimo kurebwa uko bwavaho

Babitangaje ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abaforomo n’ababyaza wabaye kuri uyu wa 29 Kamena 2018, banaboneraho kugaragaza ibibazo bahura na byo mu mwuga wabo, hagamijwe ko byabonerwa ibisubizo.

Bamwe muri abo baforomo bavuga ko icyo kibazo kibabangamiye kuko badafatwa nk’abandi kandi bose bari mu bigo bya Leta.

Uyu ati “Twebwe dukora mu bigo nderabuzima ntiduhembwa kimwe n’abakora mu bitaro bikuru kandi akazi dukora ari kamwe n’amashuri ari amwe. Ni akarengane kuko twese dukorera Leta kandi n’aho duhahira hakaba hamwe, ibyo bica intege umuntu akaba atanakora akazi ke neza”.

Mugenzi we ati “Nk’ubu hagati y’umuforomo ukora ku kigo nderabuzima n’ukora ku bitaro by’akarere usanga harimo ikinyuranyo mu mishahara cy’ibihumbi birenga 60Frw. Ibyo bituma hari abahoran agatima karehareha ko kujya aho bahembwa menshi, icyifuzo ni uko byaringanira”.

Umwe mu baforomo yerekana bimwe mu byo bakora
Umwe mu baforomo yerekana bimwe mu byo bakora

Abo baforomo bongeraho ko ku bigo nderabuzima ari na ho haba akazi kenshi kuko bakora akabo n’ak’abaganga kuko ntabahaba, bakavunika cyane ariko bigasa n’aho ntawubibona.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, na we yemeza ko ubwo busumbane buhari ariko ko butakagombye kubabo ari yo mpamvu ngo harimo kwigwa uko bwavanwaho.

Ati “Nubwo mwatwandikiye mutumenyesha icyo kibazo, natwe twari twakibonye mbere ari yo mpamvu twatangiye kugikoraho. Ntibyumvikana ukuntu umuforomo wo ku kigo nderabuzima n’uwo mu bitaro bya kabinuza bose ari A1 cyangwa A0 batahembwa kimwe kandi bose bavura Abanyarwanda, kiraza gukemuka”.

Yakomeje asaba abo baforomo n’ababyaza kunoza servisi batanga, bakira ababagana neza kuko ari byo bizazamura ibigo bakorera bityo bakajya babona agahimbazamusyi gatubutse.

Mu bindi bibazo byagaragajwe bahura na byo ni ubuke bwabo bigatuma bavunika no kuba batazamurwa mu ntera nk’abandi bakozi ba Leta (Promotion horizontale).

Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara
Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara

Ikindi ngo n’iyo bongereye amashuri, urwego bagezeho ntirugaragara mu nzego z’umurimo za Leta bigatuma hari amahirwe batabona nk’abandi bakozi, nk’uko byagaragajwe na André Gitembagara, umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abaforomo n’ababyaza (RNMU).

Muri ibyo birori kandi hanatangijwe ubukangurambaga bw’imyaka itatu bwiswe ‘Nursing now’, aho abaforomo bazajya basanga abaturage iwabo bakagezaho servisi zitandukanye z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

wagirango byakozwe na ministri utari we ubwo rero yababeshye NGO agiye kubikemura muremera mbega mwebwe nonese budget ko yatowe azayakura he?

kwizera yanditse ku itariki ya: 3-07-2018  →  Musubize

uwakemura iki kibazo numwe gusa hano mu rwanda numubyeyi wa banyarwanda nyakubawa perezida kagame paul naho abandi nukubeshya iyaba ibyo bibazo byose mwabajije iyo muza kubimwibariza mugihe atarabimenya mukomeze murengane kuko abenshi mubayobozi nakuri bagira . none kayavugaga ko yarabizi ko ntacyo yabikozeho ngo aze atubwira ibisubizo nawe ntagisubizo afite.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 2-07-2018  →  Musubize

Mu bintu ntumva na gato njye sindi nu mukozi wa Leta nikibazo kimishahara abantu bize hamwe bakora bimwe imishahara igasumbana ite!!niba nta kazi kinyogera kabatandukanya!!ikindi kirenze niba kugitsina gore abantu bize bimwe bakora bimwe cyangwa hamwe ndetse ugasanga numwanya mwishuri ataramurushaga u mwiza imishahara igasumbana kure igitsina mufite ijambo kuki mutibariza!!

gakuba yanditse ku itariki ya: 1-07-2018  →  Musubize

Ubusumbane buba hose kandi muli fields nyinshi.Ntabwo ari mu baganga gusa.Ubuse uyobewe ko Abarimu ba primary benshi bahembwa 40 000 Frw,mu gihe ba Nyakubahwa biganye muli University bahembwa za millions?Kandi bose ari abakozi ba Leta?Ubusumbane,akarengane,ubukene,ubushomeli,inzara,ubusaza,indwara ndetse n’urupfu,bizakurwaho gusa n’ubwami bw’imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu.Izabuha Yesu ahindure isi paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka ubwo bwami nkuko dusoma muli Matayo 6:33.Nguwo umuti wonyine w’ubusumbane.Niba ushaka kuzaba muli ubwo bwami bw’imana,tangira ushake imana cyane.Izabanza ikuzure ku munsi w’imperuka,iguhe ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.

Kameya yanditse ku itariki ya: 30-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka