Arenga Miliyoni 190RWf yashowe mu kurwanya imirire mibi

Gahunda yiswe “Gikuriro” yashowemo arenga miliyoni 190RWf mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ikigaragara mu bana bo mu Karere ka Ngoma.

Abana bagomba guhabwa indyo yuzuye mu rwego rwo kubarinda imirire mibi
Abana bagomba guhabwa indyo yuzuye mu rwego rwo kubarinda imirire mibi

Muri Ngoma abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi bari ku kigero cya 41%. Mu gihe ku rwego rw’igihugu bari ku kigero cya 38%.

Iyo gahunda ya “Gukuriro” ngo izagera mu mirenge yose igize Ngoma hagamijwe guhindura imyumvire y’abaturage bakamenya uko bategura indyo yuzuye, kubaka ubushobozi no gufasha imiryango ikennye.

Uzamukunda Pudencienne, umunyamabanga mukuru w’umushinga “Young women Christian Association (YWCA), uzashyira mu bikorwa gahunda ya “Gikuriro”, avuga yizeye ko iyo gahunda izagabanya imirire mibi mu bana.

Agira ati “Uburyo tugiye gukora ni uburyo bugera k’umuturage akagiramo uruhare, tukegera umuturage tunyuze ku bajyanama b’ubuzima, abafashamyumvire, n’abandi.

Tuzajya dufasha imryango yagaragawemo ikibazo cy’imirire mibi, abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu batishoboye, babumbirwa mu batsinda yo kwizigamira, bafashwa mu bworozi n’ibindi.”

Akomeza avuga ko iyo gahunda yashowemo ibihumbi 242.112 by’Amadolari y’Amerika, arenga miliyoni 190 RWf, azifashishwa mu mwaka wa 2016-2017. Iyo gahunda izamara imyaka itanu.

Abahanga mu by’ubuzima bahamya ko imirire mibi ku mwana ituma adakura neza bikamuviramo kugwingira. Kandi ngo iyo umwana agwingiye ku mubiri, agwingira no mu bwenge.

Kuba ariko ngo hakiri imiryango igaragaramo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kandi bafite ibyo kurya, bituruka ku kutamenya gutegura indyo yuzuye igenwwe umwana, irimo ibitunga, umubiri, ibitera imbere n’ibirinda umubiri.

Niyo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma busaba umuryango YWCA kuzakora neza ugashyira mu bikorwa ibyo wiyemeje, ukarandukara imirire mibi muri ako karere; Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’ako karere abivuga.

Agira ati “Ntacyo byaba bimaze umuntu atekereje kugikorwa cyiza cy’ubumuntu bikazarangira abagikora aribo babyibushye naho umugenerwabikorwa ariwe muturage akiri hahandi mu bukene.”

Gahunda ya “Gikuriro” cyangwa “Gikundiro Program” izakorwa ku nkunga y’umushinga USAID ifatanyine n’imishinga nka CRS, SNV na YWCA izashyira mu bikorwa iyi gahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kugaburira abana indyo yuzuye. Gusa mukibuka no kubaha ibiryo bitarengeje igipimo nka biriya tubona ku masahane angana nk’amasiniya kuko bashobora kwicwa n’umubyibuho ukabije!

Rugira yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka