Ahabwa akato kubera kubyara abana bafite ubumuga bw’uruhu

Ububyeyi wo mu Karere ka Kayonza ufite abana bafite ubumuga bw’uruhu ahamya ko abangamiwe n’abaturanyi bahora bamuha akato kubera abo bana.

Nyirabahinde Jaqueline umubyeyi w'abana batatu harimo abana babiri bafite ubumuga bw'uruhu avuga ko ahabwa akato n'abaturanyi
Nyirabahinde Jaqueline umubyeyi w’abana batatu harimo abana babiri bafite ubumuga bw’uruhu avuga ko ahabwa akato n’abaturanyi

Uyu mubyeyi witwa Nyirabahinde Jaqueline, utuye mu Murenge wa Nyamirama, yabyaranye n’umugabo we abana batatu barimo babiri bafite ubumuga bw’uruhu.

Avuga ko imiryango y’abaturanyi, umuryango yashatsemo yose imuha akato, imukwena, imubwira ko abo bana bafite ubumuga bw’uruhu yabyaye ntacyo bamaze.

Agira ati “Abaturanyi barambwira ngo aba bana nimbajugunye,ngo sinkabahe ibere kandi ngo babatera isesemi,ngo ntibarya babareba!

Bikankomeretsa umutima bakambwira ngo nimbajugunye,nanjye byabanje kungora kubyakira ariko nkihangana nkabarera.”

Akomeza avuga ko abo baturanyi banabwira umugabo we ko abo bana bafite ubumuga bw’uruhu atari abo babyaranye ko ahubwo yabyayeye ahandi, yamuciye inyuma.

Bamuhamiriza ko ngo uwo babyaranye ari udafite ubumuga bw’uruhu. Uwo ni imfura yabo ufite imyaka umunani y’amavuko.

Nyirabahinde akomeza vuga ko umwe muri abo bana bafite ubumuga bw’uruhu ufite imyaka itanu y’amavuko, yamujyanye ku ishuri abandi banyeshuri baramuseka bityo yanga gusubirayo.

Uyu mugore n’umugabo we ngo batunzwe no guca inshuro. Indi ngorane bahura nayo ni iyo kubona amavuta yo gusiga abo bana abarindwa ubukana bw’imirasire y’izuba. Ayo mavuta agura ibihumbi 30RWf kandi ngo kuyabona ni ingorane.

Robert Gakumba uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Kayonza avuga ko agiye kumukorera ubuvugizi kuko ikibazo atari akizi
Robert Gakumba uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Kayonza avuga ko agiye kumukorera ubuvugizi kuko ikibazo atari akizi

Robert Gakumba, uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Kayonza yagize avuga ko ikibazo cy’uwo muryango atari akizi.

Ahamya ko ariko agiye kugikorera ubuvugizi kugira ngo Nyirabahinde n’abana be ubuyobozi bugire icyo bwabafasha.

Akomeza ashimira Leta y’u Rwanda yatumye abafite ubumuga bahabwa ijambo.

Avuga ko ababa bagifite imyumvire idahwitse yo gutoteza no kubwira nabi abafite ubumuga bunyuranye ataribyo. Ahamya ko abafite ubumuga nabo bafite ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nkeka ko ntamuntu mukuru wakagombye gutoteza abababana nubumuga kuko nigikorwa tumaz iminsi tubwirwa nigihugu cyacu

king igisumizi yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Baramurenganya ntaruhare abifitemo umudamu wese byamubaho nimana ibikora ndumva babaza Imana aho kumusebya umudamu wese Iyo atwite ategereza itegereza umwana Imana izamuha siwe wiha bamureke bumve Ko bibaho

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka