Agatabo k’ubuzima bw’imyororokere kagiye guhashya ikibazo cy’inda zitateganyijwe

Imbuto Foundation yateguye agatabo gakubiyemo inyigisho ku buzima bw’imyororokere, kazafasha ababyeyi kuganiriza abana hagamijwe guhashya ikibazo cy’inda zitateganyijwe.

Aka gatabo ngo kazafasha ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n'imyororokere hagamijwe guhashya inda zitateganijwe
Aka gatabo ngo kazafasha ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n’imyororokere hagamijwe guhashya inda zitateganijwe

Ku ikubitiro utwo dutabo twahawe abajyanama b’ubuzima, batugezwaho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, ubwo yari ayoboye igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’ubuzima cyabereye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 18 Werurwe 2017.

Uwari uhagarariye Imbuto Foundation muri iki gikorwa, Amb. Jacqueline Mukangira, avuga ko ako gatabo bagatekerejeho, nyuma y’ibiganiro bagiranye n’urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere.

Yagize ati “Aka gatabo kagenewe ababyeyi ngo kazabafashe kugira ubumenyi bw’ibanze ku buzima bw’imyororokere bityo babashe kubiganiriza abana babo bari mu kigero cy’ingimbi n’abangavu.

Ibi bizatuma abaterwa inda zitateganyijwe bagabanuka kuko mu ngorane urubyiruko rukunda kugaragaza harimo ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere”.

Yongeraho ko utu dutabo tuzatangwa mu miryango mu gihugu cyose kugira ngo ubumenyi bukubiyemo bugere kuri benshi bashoboka.

Umwe mu babyeyi wari witabiriye iki gikorwa avuga ko akenshi badakunze kuganiriza abana babo kuri iyi ngingo.

Ati “Ababyeyi ntabwo bakunze kuganiriza abana ku bijyanye n’imyororokere kuko hari abagira isoni abandi ntibabihe umwanya kubera imirimo baba bahugiyemo.

Ibi ni byo bituma usanga hari benshi babyara bari munsi y’imyaka 18, ariko wenda ako gatabo hari icyo kazahindura”.

Uyu mujyanama w’ubuzima, Mukamukunde Joséphine, avuga ko aka gatabo kaziye igihe kuko n’abazi gusoma bo bizaborohera.

Ati “Aka gatabo ni ingenzi kuko tuzajya tugasomera ababyeyi byorohe kubagezaho inyigisho zikubiyemo, abazi gusoma bisomere bityo ikibazo cy’abana batwara inda kibe cyagabanya ubukana”.

Abajyanama b'ubuzima n'abaturage muri rusange bashimye inyigisho zikubiye muri aka gatabo
Abajyanama b’ubuzima n’abaturage muri rusange bashimye inyigisho zikubiye muri aka gatabo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye ababyeyi kutazafata ako gatabo ngo bakabike gusa.

Ati “Ako gatabo Imbuto Foundation yabahaye ntimukabike, mugende musome ibirimo, mubyigishe abana banyu, ni byo byonyine bizatuma tuzagira u Rwanda rw’ejo ruduteye ishema.

Umwana wamuganirije ugashyiraho n’igitsure, ibi bibazo by’inda zitateganyijwe byacika”.

Minisitiri Gashumba kandi yasabye abantu bose gukomeza kwita ku ngamba zitandukanye zo kurinda ubuzima badategereje icyumweru cyahariwe ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka