Agakingirizo ni ingabo ikingira urubyiruko icyorezo cya Sida – RBC

Abakurikirana iby’ubuzima bavuga ko icyorezo cya SIDA kigihari, bagakangurira urubyiruko n’abandi bantu gukomeza gukoresha agakingirizo ngo bayirinde banakumire ubwandu bushya.

Karangwa Chaste Umukozi wa RBC mu ishami ryo kurwanya Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Karangwa Chaste Umukozi wa RBC mu ishami ryo kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, nk’intwaro ikomeye yo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, wabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017.

Ni umunsi wizihirijwe mu Mujyi wa Kigali, ukaba warateguwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye n’Umuryango ushinzwe kurwanya SIDA (AHF) ndetse n’Umujyi wa Kigali, ahanini ukaba witabiriwe n’urubyiruko.

Karangwa Chaste, umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), mu ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko urubyiruko rugomba kurindwa SIDA kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati “Turagira ngo dukangurire Abanyarwanda bose n’urubyiruko by’umwihariko, kwirinda icyorezo cya SIDA bakoresha agakingirizo ku buryo bwiza kandi buhoraho. Bizatuma urubyiruko rugira ubuzima bwiza rukazagirira igihugu akamaro kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa, bemera ko agakingirizo gafite akamaro bagakangurira n’abandi kugakoresha, nk’uko Umubyeyi Fany abivuga.

Ati “Agakingirizo ni uburyo bwiza bwo kwirinda SIDA. Ndagira inama urubyiruko bagenzi banjye kujya bakibuka igihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo barengere ubuzima bwabo bw’ahazaza”.

Umubyeyi Fanny umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uyu munsi atangaza ko urubyiruko kimwe n'abandi bananiwe kwifata bakwiye kwibuka agakingirizo
Umubyeyi Fanny umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uyu munsi atangaza ko urubyiruko kimwe n’abandi bananiwe kwifata bakwiye kwibuka agakingirizo

Mukangarambe Patricie, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, yatanze ubutumwa bukangurira abantu kwirinda SIDA kuko uyirwaye atabasha gukora.

Ati “Abatuye Umujyi wa Kigali ndabakangurira kwirinda SIDA kuko nta terambere twageraho dufite abantu bayirwaye. Ibi biterwa n’uko iyo yinjiye mu mubiri w’umuntu,ihungabanye ubudahangarwa bwe, akazahara kubera indwara z’ibyuririzi bityo ntabashe gukora ngo atere imbere”.

Mukangarambe Patricie avuga ko Umujyi urimo abarwaye Sida utatera imbere
Mukangarambe Patricie avuga ko Umujyi urimo abarwaye Sida utatera imbere

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA ari 3%, ariko Umujyi wa Kigali ukaba ari wo kugeza ubu ufite umubare munini w’abafite virusi itera Sida mu Rwanda hose.

Uyu munsi waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo imikino y’urubyiruko, indirimbo n’imbyino, ariko hanyuramo n’ubutumwa bwo kurwanya icyo cyorezo ndetse ababishaka bakaba bahawe udukingirizo ku buntu.

Uyu munsi waranzwe n'imbyino za Kinyarwanda
Uyu munsi waranzwe n’imbyino za Kinyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka