Abatuye Mukarange basezeye ku kunywa amazi y’ikiyaga cya Muhazi

Abatuye mu Murenge wa Mukarange muri Kayonza batangaza ko kwegerezwa umuyoboro w’amazi meza babifata nk’igitangaza kuko batari bazi ko yabageraho.

Abaturage bo muri Mukarange batangiye kuvoma amazi meza
Abaturage bo muri Mukarange batangiye kuvoma amazi meza

Abaturage batangaje ibi ubwo bamurikirwaga umuyoboro w’amazi meza ufite ikigega kibika amazi agera kuri metero kibe 1000 m3 , ku itariki ya 21 Kamena 2017.

Uwo muyoboro w’amazi watwaye amafaranga asaga Miriyari 3RWf.

Abaturage batuye muri Mukarange bavuga ko ari ubwa mbere mu murenge wabo hageze umuyobozi w’amazi meza. Ubwo bawumurikirwaga bagaragaje ibyishimo bakoma amashyi baranabyina bagaragaza uburyo baruhutse.

Angelique Nyirabizimana, umwe muri abo baturage avuga ko ubusanzwe bakoraga urugendo rw’amasaha abiri bajya gushaka amazi.

Bamwe bavomaga amazi y’ikiyaga cya Muhazi bakaba ari yo banywa, bakayatekesha bakanayoga. Abafite amafaranga bo ngo bayaguraga ku banyonzi bayagurishaga, ijerekani imwe bakayigura amafaranga abarirwa muri 300RWf.

Agira ati “Ndi umugore navukiye kuri uyu musozi wa Mukarange, nabyukaga saa kumi za mu gicuku tugiye kuvoma kugira ngo tujye kwiga tuvuyeyo.”

Mugenzi we witwa Uwihanganye Jean Pierre avuga ko kwegerezwa amazi meza yabifashe nk’ igitangaza gikomeye. Akomeza avuga ko kuvoma kure byatumaga kumesa no koga babikora rimwe na rimwe.

Iki kigega nicyo kibika amazi abaturage bo muri Mukarange bavoma
Iki kigega nicyo kibika amazi abaturage bo muri Mukarange bavoma

Umuyobozi wungurije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwibambe Consolee avuga ko uwo muyoboro w’amazi uzaha amazi abaturage ibihumbi 28 bo mu Murenge wa Mukarange.

Agira ati “Ikibazo cy’amazi muri uyu Murenge wa Mukarange twagikemuye kuko ni Umurenge utuwe n’abantu benshi bigatuma aba make, abenshi bakagura amazi ku magare bahenzwe. Iki kibazo twari twaragishyize mu mihigo none turawuhiguye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka