Abatishoboye na bo ngo bakwiye kwiga kwigomwa aho gutegereza imfashanyo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko n’ubwo gufasha abatishoboye na bo bakwiye kwigomwa bike bakizigamira kugira ngi birwaneho igihe inkunga zibuze.

Abanyeshuri ba ICK bifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Remera mu muganda wo kurwanya malariya
Abanyeshuri ba ICK bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Remera mu muganda wo kurwanya malariya

Byavugiwe mu muganda wo kurwanya Malariya wabereye mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2018.

Muri uyu muganda abanyeshuri biga mu ishuri rikuru Gaturika rya kabwayi bari bifatanyije n’aba baturage, bakanagenera ubwisungane mu kwivuza abaturage 100 bo muri aka Kagari

Patric Niyigena, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga muri ICK yavuze ko iki igikorwa kijyanye n’akamaro amashuri makuru agomba kugirira abayaturiye mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabomyiza.

Yagize ati “Ntabwo ari byiza ko wabona umukecuru utabasha kwiterura ngo utegereze ko agusaba ubufasha ahubwo ugomba kumusanga ukamufasha kuko uba wabibonye ko agukeneye.”

Abanyeshuri n'abaturage basibuye inkangu yari yaraguye mu muhanda kugira ngo amazi atarekamo akaba indiri y'imibu
Abanyeshuri n’abaturage basibuye inkangu yari yaraguye mu muhanda kugira ngo amazi atarekamo akaba indiri y’imibu

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortune yavuze ko igikorwa cy’aba banyeshuri ari isomo ry’uko buri wese yakwigomwa kuri bike afite akabasha kugira ikindi ageraho.

Ati “Aba banyeshuri baratwigisha ko dukiwiye kugira ibyo twigomwa kugira ngo ejo tuzirwaneho, irindazi rya mu gitondo waryigomwa, ako gakombe k’akayoga wakigomwa ariko umwaka ugashira ufite ubwisungane mu kwivuza, ariko ntabwo wakwigomwa ibyatuma upfa.”

Abaturage basaga ibihumbi 31 ni bo barihirwa ubwisungane mu kwivuza 100% kuko babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri aka karere, mu gihe icyiciro cya kabiri kigizwe n’abasaga ibihumbi 80 ari na bo batoranywamo abarihirwa kubera impamvu zitandukanye zidahoraho baba bahuye na zo.

Mukagatana avuga ko abatishoboye bakwiye no gutekereza kwigombwa igihe babonye amahirwe yo kuremerwa
Mukagatana avuga ko abatishoboye bakwiye no gutekereza kwigombwa igihe babonye amahirwe yo kuremerwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyo rwose! abanyeshuri nabo bagize ibyo bigomwa bagafasha aba batishoboye turabashimiye

Shyaka yanditse ku itariki ya: 18-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka