Abasenateri bakemanze imibare yatanzwe ku mazi meza muri Nyagatare

Abasenateri bari mu Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ntibemeranywa n’Akarere ka Nyagatare ko abaturage 72% aribo bagerwaho n’amazi meza.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abasenateri na bamwe mu bakozi b'Akarere ka Nyagatare
Iyi nama yari yitabiriwe n’abasenateri na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyagatare

Kayitare Didas umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bangana na 72% aho hari imirenge nka Kiyombe na Nyagatare iri ku kigero cya 90%.

Muri ayo mazi harimo imiyoboro y’amazi y’amasoko ituruka Cyondo, Gihengeri na Tovu atanga meterokibe 5.741 ku munsi ndetse Nayikondo n’andi masoko bitanga meterokibe 3.642.

Senateri Uwimana Console avuga ko amazi atari meza kuko uretse atangwa na WASAC, naho aturuka mu masoko adatunganijwe na Nayikondo nayo atafatwa nk’amazi meza.

Ati “Njye nabanze nsanga ahubwo muri ku kigereranyo cya 44% ku mazi meza. Ahubwo 72% ni ibikorwa remezo by’amazi. Aya Nayikondo ntidukwiye kuyafata ko ari meza kuko nta bushakashatsi bugaragaza ko ari meza.”

Senateri Muhongayire ari kumwe n'umuyobozi w'akarere wungirije Kayitare Didas
Senateri Muhongayire ari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije Kayitare Didas

Muhongayire Jacqueline Perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda, avuga ko hari ibikwiye kwishimirwa kuko kenshi abantu bahereye kuri zero.

Gusa avuga ko amazi Umunyarwanda yose abonye akeka ko ari meza ariko na none amazi meza ari aba afite ubuziranenge.

Yemeza ko urugendo rw’iyi komisiyo ruzasozwa hamenyekanye ibipimo by’amazi meza amazi ahari n’akenewe n’ingengo y’imari ikenewe, kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere intego ya Leta yagezweho.

Ati “Birasaba kubwizanya ukuri, hari inzego udashobora gutekinika kuko turirebera ibyo batubwiye, tuvugane n’abaturage.

Ni igihe cyo kubwizanya ukuri turebe ikibazo cy’amazi meza n’amazi muri rusange turebere hamwe ikibazo cy’amazi.”

Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare hakenerwa amazi meza meterokibe ibihumbi 13 ku munsi.

Ariko kuri ubu aboneka ni 5.741 atangwa na WASAC n’andi angana na meterokibe 642 aturuka mu masoko na Nayikondo.

Mu gukomeza kwegereza abaturage amazi hakenewe gusanwa Nayikondo 124. Hakenewe kandi no kwihutisha umushinga wa Musheri ya 2 uzatanga amazi mu mirenge ya Musheri, Matimba, Rwimiyaga na Karangazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yego abasenateri bacu basure na Ruliñdo by umwihariko umurenge WA shyorongi,akagari ka Rubona ahitwa I RWAHI.Mu mudugudu WA Kigali,baracyavoma ibiziba. Ibi birica iterambere n imibereho y abaturage.Imiyoboro ihari ntikora.

Damas yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka