Abakeka ko kuboneza urubyaro bibagiraho ingaruka bahumurijwe

Kuba hari abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bakamererwa nabi ni imwe mu mbogamizi ituma ubwitabire mu kuboneza urubyaro butihuta, kuko bamwe bibagiraho ingaruka bakabireka, abandi bagatinya guhura n’izo ngaruka.

Binyujijwe mu Kinamico abagabo bashishikarijwe kudatererana abagore mu kuboneza urubyaro no kwirinda kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato
Binyujijwe mu Kinamico abagabo bashishikarijwe kudatererana abagore mu kuboneza urubyaro no kwirinda kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato

Minisiteri y’Ubuzima imara impungenge abatinya kuboneza urubyaro, ikavuga ko iyo uburyo bumwe bugize ingaruka ku wabukoresheje yegera abaganga bakamufasha kubona ubundi buberanye n’umubiri we.

Nyiranzabahimana Laburensiya, umubyeyi w’abana bane utuye mu Kagari ka Rubazo mu Murenge wa Rwankuba i Karongi ni umubyeyi w’abana bane. Ntiyigeze akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko hari amakuru atari meza yumvaga babuvugaho.

Ati “Nta rushinge nigeze njyamo, nta n’ibinini nanyweye. Umva, hari benshi mbona babikoresha ugasanga bamwe bavuga ngo bajya mu mihango bakamererwa nabi.”

Ku rundi ruhande, Uwamungu Damascene, we n’umugore we batangiye kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro muri 2015 ubu bakaba bafitanye abana bane. Nubwo adahakana ko hari abo bigwa nabi, asanga bifite akamaro kanini.

Uwamungu avuga ko iyo bataboneza urubyaro umuvuduko wo kubyara wari gukomeza ukiyongera, n’ibibazo mu rugo bikiyongera.

Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima yizeza ko buri muntu yabona uburyo bumubereye butamugiraho ingaruka kuko hari ubusaga icumi bukoreshwa
Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yizeza ko buri muntu yabona uburyo bumubereye butamugiraho ingaruka kuko hari ubusaga icumi bukoreshwa

Ati “Urugo rubyara cyane ntabwo rubasha gutera imbere. Iyo uboneje urubyaro ushobora kubona ibitunga umuryango kuko umugore ataba atwite buri gihe. Mubona igihe cyo gukora mukiteza imbere. N’abana babasha gukura neza, umwana akagira imyaka nk’itanu atarakurikirwa.”

Uwamungu asanga abagabo badakwiye gutererana abagore muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Ngo nk’igihe umugore abigerageje bikamugwa nabi, umugabo na we yabyitabira kubera ko hari uburyo buriho bw’abagabo bwo kuboneza urubyaro, burimo nko kwifungisha cyangwa gukoresha agakingirizo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, avuga ko uwakoresheje uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro bukamugiraho ingaruka, igisubizo atari ukubihagarika burundu.

Ati “Imiti yose burya igira ingaruka ku muntu ariko ntabwo igira ingaruka ku bantu bose. Rero muri iyi gahunda hari imiti myinshi itandukanye irenze icumi. Uwifuza kuboneza urubyaro iyo umuti umwe umugizeho ingaruka, haba hari ubundi buryo bwo gukoresha.”

Uwamungu Damascene asanga ibyo kuboneza urubyaro abagabo badakwiye kubiharira abagore gusa
Uwamungu Damascene asanga ibyo kuboneza urubyaro abagabo badakwiye kubiharira abagore gusa

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri 2005 ubwitabire mu kuboneza urubyaro bwari ku 10 %. Muri 2010 bwarazamutse cyane bugera kuri 45%, muri 2015 bukaba bwari bugeze kuri 48%.

Kuboneza urubyaro mu Rwanda ngo biracyabangamiwe n’imyumvire mike kuri bamwe ku bijyanye n’izo gahunda, hakaba n’ibihuha usanga bivugwa ariko bidafite ishingiro.

Ikindi ngo ni uko urubyiruko rutitabira izo gahunda ku bwinshi mu gihe nyamara na bo babyemerewe.

Amadini na yo asabwa kumvisha abayoboke bayo ko kuboneza urubyaro ari ngombwa.

Nyiranzabahimana Laburensiya avuga ko hari abadakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro batinya kujya mu mihango idakama
Nyiranzabahimana Laburensiya avuga ko hari abadakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro batinya kujya mu mihango idakama

Ubutumwa bugamije gukangurira abaturage kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bwagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 29 umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti "kuboneza urubyaro ni uburenganzira bwa buri wese".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼.
NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY’IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
1Chlorophyl
2.maharani
3.Yeegano
4.fatima
5.femenin Wash

NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.

ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.

MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.

Mukaniyigena Berthe yanditse ku itariki ya: 9-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka