Kenya: Imyuzure imaze kwica hafi 170, abasaga ibihumbi 185 ibakura mu byabo

Muri Kenya, imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yishe abantu 169 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyo myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure n’ibiza biterwa nayo.

Perezida wa Kenya, William Ruto ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kugira ngo yige ku ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’iyo myuzure imaze kwica abantu bagera hafi ku 170 guhera muri Werurwe 2024 kugeza ubu.

Iyo mibare yazamuwe cyane n’abantu bapfiriye rimwe ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, bitewe n’iturika ry’urugombero rw’amazi mu gace ka Rift Valley, imyuzure yatewe n’ayo mazi igenda isenya byose aho yanyuze.

N’ubwo abamaze kumenyekana ko bamaze kwicwa n’imyuzure muri Kenya kugeza ubu ari 169, ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha abantu birakomeje nyuma y’uko urwo rugomera rw’amazi ruturitse, bikaba bikekwa ko uwo mubare ushobora no kwiyongera.

Hagati aho, iyo nama idasanzwe y’Abaminisitiri yatumijwe na Perezida Ruto, yavuze ko Guverinoma ye ikora ibishoboka byose kugira ngo abahuye n’ibyo biza, bitabweho.

Yagize ati, " Guverinoma yanjye igiye gukora uko ishoboye kugira ngo abaturage barimo guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, uyu munsi bakaba bugarijwe n’imyuzure, bugarijwe n’inkangu bitabweho.

Ikinyamakuru CBSNews.com, cyatangaje ko mu gihe Kenya yugarijwe n’ibiza birimo guhitana ubuzima bw’abantu, umwe mu batavuga rumwe na Leta muri Kenya, Raila Odinga, yavuze ko abayobozi ba Kenya bananiwe kwitegura kare ngo bashyireho ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rikabije.

Yagize ati, " Guverinoma yakomeje kuvuga byinshi ku ihindagurika ry’ikirere, ariko mu gihe ikibazo nyacyo kije, dutungurwa tutiteguye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka