Menya inkomoko y’izina ry’ahitwa kuri MBYO mu Karere ka Bugesera

Buri zina rya buri gace mu Rwanda usanga rigira inkomoko yaryo n’impamvu ryahiswe. Nk’uko Kigali Today ibakusanyiriza inkomoko y’inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye ubu yabakusanyirije amateka y’izina ry’ahitwa kuri Mbyo mu karere ka Bugesera.

Rwakajyeyo Jean Paul, ni umusaza w’imyaka 97 atuye mu murenge wa Mayange, akagari ni Mbyo Umudugudu Rwimikoni avuga ko izina MBYO ryakomotse ku mvugo y’igiswahiri ‘Fanya Mbio’ yakoreshwaga n’Ababirigi ubwo bari mu Rwanda mu gihe cy’ubukoroni babwiraga abantu babaga barimo bakora imirimo inyuranye.

Ati “Akenshi wasangaga abo bari kumwe badakoresha ikinyarwanda kuko habaga harimo n’abanyamahanga, abo rero batari abanyarwanda nibo babwirwaga ngo ‘Fanya Mbiyo’ twe twabyumva tukumva bavuga ngo ‘Fanya Mbyo’ ku buryo hari nabatumvanga ibyo bashatse kuvuga”.

Rwakajyeyo avuga ko abo bazungu bavuye muri ako gace umuntu washakaga kuhagana wese yavugaga ko agiye kuri Mbyo kugeza nanubu hakaba hakitwa gutyo.

Izina Mbyo rero ryagiye ryitirirwa ibintu bitandukanye kuko higeze kubaho ‘Secteur ’ MBYO nyuma yaho iza guhinduka umurenge wa Mayange ariko ubu hakaba hari akagari kitwa MBYO.

Ababirigi baje kuva aho hantu nyuma hasigara iryo zina na nubu niko hakitwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka