Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi basaba ko bakoroherezwa muri serivise bahabwa kuko ngo imyubakire y’inzu ituma batabasha kugera aho bashaka serivise bitewe n’ubumuga bafite.
Kuri uyu wa kane tariki ya 31/07/2014, mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe hafunguwe ku mugaragaro ikigo kigenewe gufasha abafite ubumuga bo mu nkambi, kimwe mu bikorwa impunzi zifite ubumuga zagejejweho hagamijwe kuzifasha mu mibereho yazo ya buri munsi.
Rwirasira Samuel utuye mu karere ka Nyabihu avuga ko umwe mu bana be batandatu wavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga atamufataga nk’umuntu wuzuye ariko nyuma yo kwiga ubu amurutisha bamwe mu bandi bana kuko abasha kwikemurira ibibazo byose bisaba amafaranga.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi, ubuyobozi bw’umuryango Mpuzamahanga wita ku Batuye Isi (UNFPA) wasabye Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kurufasha kugira ubuzima bwiza kuko ngo ari rwo shusho y’u Rwanda rw’ejo.
Ikibazo kivugwa mu kigo nderabuzima cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo kibangamiye cyane abarwayi n’abarwaza ni isuku rusange nkeya muri iki kigo ikomoka ku kutagira amazi meza.
Abaturage bacumbitse mu mudugudu wa Kazaza bita kwepa inonko hafi y’igishanga cy’umugezi w’umuvumba mu karere ka Nyagatare bishimira ko babonye aho bacumbika bakava mu gishanga hagati ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha burabagawa isuku nke no gutura mu kajagari.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwita kuri gahunda yo kuboneza urubyaro no kuyikangurira abayoboke babo ndetse bagashishikarizwa kwigisha urubyiruko rwo mu madini bayobora ibijyanye na gahunda yo gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere yabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’abaturage cyane cyane urubyiruko barasaba Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) kubafasha kubona ikigo cyihariye gitanga serivisi ku buzima bw’imyororokere kubera ikibazo cy’inda zitateganyijwe n’izitwarwa n’abana b’abakobwa kibugarije.
Nyuma y’uko mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke, hari gukorwa umuhanda uva Rusizi werekeza i Karongi, ababyeyi baturiye aho ikorwa ry’umuhanda rikorerwa bakomeje guhangayikishwa n’iterwa ry’inda ku bakobwa babo cyane abiga mu mashuri yisumbuye.
Mu gihe bamwe mu baturage bo mu tugali twa Kagina na Gishororo umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe no kuba nta miti isukura amazi babona ku buryo bworoshye dore ko bakoresha ayo bakura mu bishanga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko ubu iyi miti yamaze kugezwa ku bajyanama b’ubuzima (...)
Iyo uganiriye na bamwe mu bagore bo mu karere ka Muhanga bagannye gahunda yo kuboneza urubyaro ku buryo bwa kizungu, usanga bishimira ko byagabanyije imihangayiko yo kurera abo badashoboye kurera bituma babona n’umwanya wo guteza imbere ingo zabo.
Mu gihe inzitiramubu ari igikoresho gikomeye mu kwirinda umubu utera marariya cyane iyo abantu baryamye mu ijoro, abaturage bamwe bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, bo bazikoreshaga mu kuzirobesha amafi n’isambaza abandi bakazikoresha mu bundi buryo nko kuzanikaho imyaka yabo bityo icyo zagenewe mu kubarinda (...)
Abatuye umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bemeza ko uretse kuba kuboneza urubyaro bifasha imiryango kwiteza imbere kuko babona umwanya uhagije wo gukora ngo n’abana barerwa neza kandi n’urukundo ruriyongera; gusa ngo kuboneza urubyaro ku bagabo ntibyitabirwa kubera gutinya ko abagore babo babaca inyuma.
Imboga hafi ya zose zifite imirimo inyuranye n’iyo zihuriyeho, zitera ubuyanja mu mubiri, kwituma neza, zifite amazi ahagije kandi zifasha mu birinda umubiri indwara akaba ari yo mpamvu buri muntu wese asabwa kwita ku mbuto n’imboga mu mirire ye ya buri munsi.
Abatuye mu kagari ka Buhabwa ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi kibakomereye kuko bakoresha amazi mabi bavoma mu bidendezi. Ayo mazi ngo aba ari mabi cyane kuko aba ashobora kumara igihe kirenga umwaka aretse ahantu hamwe kuko adatemba bigatuma aba arimo imyanda myinshi.
Muri gahunda y’ihuriro ry’urubyiruko y’akarere ka Rusizi (Rusizi Youth network) iterwamo inkunga na Imbuto Foundation, hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwigisha urubyiruko kumenya ubuzima bw’imyororokere yabo hagamijwe kwirinda no gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, inda zitateguwe n’ibindi bibazo.
Abaturage bo mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batangaza ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye bishimira ko bagejejweho amazi meza bakaba baribohoye umwanda ndetse n’indwara ziterwa n’isuku nke.
Abahumanyijwe n’amafunguro bafashe ubwo bari mu munsi wo kwizihiza umwana w’umunyafurika wizizwa ku itariki ya 16 Kamena bavuga ko bamaze koroherwa mu gihe abandi bakiri kwa muganga kuko bataroroherwa neza.
Mu karere ka Bugesera hatangirijwe gahunda igamije gutoza abana umuco wo gukaraba intoki mu bihe bitanu, yiswe The School of five, igamije ko abana bazanabitoza abo mu miryango yabo.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya imirire mibi mu bana ngo muri ako karere hari ikibazo cy’abana bagwingiye dore ngo nta n’umubare wabo uzwi.
Mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Nyagatare bavuga ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo ariko nanone hari ababinyomoza bemeza ko iyo ari imyimvire iciriritse kuko nta ngaruka nimwe kuboneza urubyaro bigira ahubwo bifasha mu guteganyiriza umuryango uzagukomokaho.
Mu bitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi umubyeyi yabyaye abana bimpanga bafatanye ariko ntibabasha gukomeza kubaho kuko bahise bitaba Imana. Yageze kuri ibi bitaro yoherejwe n’ikigo nderabuzima cya Mushaka bamaze kubona ko afite ikibazo cyo kubyara.
Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, muri Sena y’u Rwanda, irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera gukomeza kwegera abaturage babashishikariza kurya ndetse no kugaburira abana babo indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi muri ako karere.
Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’abaturage ku kwisiramuza cyabereye mu murenge wa Ntongwe tariki 18/06/2014, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arakangurira urubyiruko mu murenge wa Ntongwe kwisiramuza.
Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa bako mu mibereho myiza baravuga ko bagiye kurushaho kurandura ikibazo cy’imirire mibi igaragara ku bana.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, arasaba abaturage gukoresha bimwe mu biribwa bafite, mu gucyemura ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kugira isuku kuko aribyo shingiro ry’umuryango.
Ingaruka zo kutarya neza zishobora gutuma umwana agwingira yaba ku mubili no mu bwenge; nk’uko byaragarutsweho n’abitabiriye ibiganiro ku kugutegura indyo yuzuye mu karere ka Gatsibo.
Nubwo Ngororero Akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa mbere mu kuboneza urubyaro mu Ntara y’iburengerazuba, kuringaniza urubyaro biracyari hasi mu baturage kuko biri ku kigero cya 40,5%. Ubwiyongere bw’abaturage buri ku kigero cya 2.6%.
Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage basuraga akarere ka Gicumbi babwiwe ko abaturage bafite uturima tw’igikoni tubafasha guhashya imirire mibi nyuma abasenateri basuye abaturage basanga nta rugo na rumwe rufite akarima k’igikoni.
Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida,bamwe mu baturage batishoboye bo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara,bavuga ko bari kuzamura urwego rw’imibereho yabo binyuze mu kworora no guhingira hamwe ngo kuko ubukene ari imwe mu mitego igwisha abantu mu ngeso zikwirakwiza ubu ubwandu.