Nubwo bugira amavuta menshi, ubunyobwa butuma umutima ukora neza

Hari abantu bavuga ko bakunda ubunyobwa ariko bakabutinyira ko bugira amavuta menshi, bityo bukaba bwatera indwara zitandukanye ziterwa no kurya amavuta menshi, nyamara abahanga mu buzima bw’abantu, bavuga ko ubunyobwa ari bwiza cyane cyane ku buzima bw’umutima.

Ku rubuga https://www.menshealth.com, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Leta ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko ubunyobwa bufite akamaro ko kurinda umutima w’umuntu.

Abo bashakashatsi bafashe abantu 15 bafite umubyibuho ukabije ariko nta bundi burwayi bafite, babagabanya mu matsinda abiri, bakajya babagaburira amafunguro akungahaye ku mavuta, ariko nyuma y’igihe gito, bagiye gupima basanze itsinda ryagaburirwaga ibinyamavuta harimo n’ubunyobwa, 32% y’ibinure byo mu maraso byaragabanutse ugereranyije n’itsinda ry’abataraburyaga.

Gusa nubwo bimeze bityo, kuri urwo rubuga bavuga ko ubushakashatsi bugikomeje kugira ngo hamenyekane ingano y’ubunyobwa umuntu akwiriye kurya, kugira ngo bumugirire akamaro ko gutuma ibinure bigabanuka mu maraso ye ndetse n’umutima we ugakora neza.

Hari kandi n’ubushakashatsi bwatangajwe mu kitwa ‘JAMA Internal Medicine’ mu mwaka wa 2015, aho abashakashatsi bakurikiranye imirire y’abantu bagera ku 200,000 hirya no hino ku isi, nyuma baza gusanga abantu bakunda kurya ubunyobwa n’ibibukomokaho mu mafunguro yabo bafite ibyago bikeya byo kwicwa n’indwara z’umutima ugereranyije n’abataburya cyangwa se baburya gake gashoboka.

Ku rubuga https://nuts.com, bavuga ko nubwo hari abafata ubunyobwa nk’ikiribwa kibi kuko kigira ibinure byinshi, ariko ubwoko bw’ibinure biba mu bunyobwa, ngo ni ibinure bikenewe kugira ngo umutima ugire ubuzima bwiza.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard, batangaje ko ubunyobwa ari bwiza ku buzima bw’umutima kuko bwifitemo ibinure byitwa ‘monounsaturated fats’ kandi ibyo bunure ngo bifasha mu gutuma imitsi itembereza amaraso ikora neza.

Kuri urwo rubuga bavuga ko ubunyobwa bwigiramo urugero rw’ibyitwa ‘Antioxidants’ rungana n’urwa divayi itukura (Red Wine/vin rouge), izo ‘antioxidants’ zigira akamaro ko kurinda utunyangingo (cells) tw’umubiri w’umuntu kwangirika.

Ubunyobwa kandi bwigiramo ubutare bwa ‘Copper’, iyo copper ikaba igira akamaro ko kugenzura imisemburo iba mu mubiri w’umuntu ituma agira imbaraga. Iyo copper kandi ifasha imitsi gukora neza. Kubura ubwo butare bwa Copper mu mubiri w’umuntu ngo ni impamvu y’indwara zitandukanye.

Ku rubuga https://www.rowingnews.com, bo bavuga ko ubunyobwa ari ikiribwa cyiza cyane ku bantu bakora siporo. Bavuga ko uretse kuba ubunyobwa buryoha, ngo ni n’ingirakamaro ku buzima bw’ababurya kuko butuma bagira ubuzima bwiza kandi bagahorana imbaraga.

Nko ku bantu bakunda gukora amarushanwa yo kwiruka (athletes), bakwiriye kurya ubunyobwa kenshi gashoboka, haba kuburya babuhekenya bisanzwe, kuburya butetse mu byo kurya, cyangwa se n’iyo bajya bafata ibyitwa ‘peanut butter’ bisigwa ku migati n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka