Abafite ubumuga bwo mu mutwe babangamirwa no gufatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro

Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bavuga ko babangamirwa na zimwe muri serivisi bahererwa kwa muganga, zirimo gufatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kandi ubusanzwe ari amahitamo y’umuntu ku giti cye.

Abagore bafite ubumuga bavuga ko bahura n'imbogamizi zitandukanye muri serivisi z'ubuvuzi
Abagore bafite ubumuga bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye muri serivisi z’ubuvuzi

Ni ikibazo bavuga ko kiri ku bantu b’igitsinagore benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ku buryo abenshi bafatirwa icyemezo cyo kubonerezwa urubyaro mu buryo bwa burundu, kandi nyamara hari igihe ashobora gukira ubwo burwayi, ariko akisanga adashobora kugira urubyaro, kubera ibyemezo aba yarafatiwe atabigizemo uruhare.

Bamwe mu bafite icyo kibazo, bavuga ko bidakwiye ko bajya bafatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kubera ko hari igihe bakira bagasubira mu buzima busanzwe ku buryo nyuma yaho bashobora gushaka, ariko ugasanga bafite ikibazo cy’uko badashobora kubyara, kubera ibyemezo baba barafatiwe batabigizemo uruhare.

Candide Mukabahizi ufite ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko bimwe mu byemezo bakunda gufatirwa harimo kubonerezwa urubyaro kandi mu buryo bwa burundu batabigizemo uruhare.

Ati “Ndumva bitakomeza gutyo, ku buryo umuntu bahita bamubonereza ako kanya, agapfa atabyaye kandi ari uburenganzira bwa muntu. Umugore wese buriya atagiye mu kibikira aba yumva agomba guheka umwana, nta n’umwe utabyifuza, hari ingero nyinshi mfite babonereje, agahera nko ku mwana umwe cyangwa se bikarangira atabyaye, nta ruhare yabigizemo, yaramuka akize yahawe nk’imiti, ugasanga ntashatse, kubera ko hanze bamaze kumenya ko bamubonereje atazabyara.”

Akomeza agira ati “Dushaka ko habaho kuvuganirwa, niba ari ukuboneza, bakaboneza nk’uko n’abandi babyeyi bajya kuboneza igihe gito, kuko hari igihe ushobora kumara imyaka itanu ufite ubwo bumuga bwo kuba utameze neza, ariko mu yindi myaka itatu ukaba wabaye muzima wabashije gukora, wafasha umwana wabyara, kandi ni byiza kugira uwo wasiga ku Isi.”

Uretse ikibazo cyo kubonerezwa urubyaro, abagore bafite ubumuga bakunda guhura n’imbogamizi zitandukanye kwa muganga, zirimo kuba abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije badafite ibitanda bijyanye n’ubumuga bwabo, hamwe n’ibindi birimo imbogamizi zishingiye ku myumvire abatanga serivisi kwa muganga baba bafite ku bantu bafite ubumuga, hamwe n’imiterere y’aho serivisi zitangirwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNABU) Gaudence Mushimiyimana, avuga ko nubwo hari byinshi bishimira bimaze kugerwaho mu iterambere ry’abafite ubumuga, ariko hari imbogamizi bakunda guhura na zo ku bijyanye na serivisi z’ubuvuzi.

Ati “Abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bagiye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bibaho ko bafatirwa icyemezo, kandi iriya ni serivisi umuntu yihitiramo ku giti cye, kubera ko ni uburenganzira bwe bwo guhitamo icyo yifuza, ariko kubera imyumvire abantu baba bafite ku bantu bafite ubumuga ugasanga hari aho babaha serivisi zitanoze.”

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gahini, Dr. Phillipe Nkunda Ngabire, avuga ko bakunda guhura n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku bikoresho ndetse n’inyubako zitorohereza abafite ubumuga.

Ati “Ibitanda byo kwa muganga byose bikozwe kimwe, navuga ko ari mu bitaro byinshi mu gihugu, ku buryo wa wundi ufite ubugufi bukabije, ntabwo uzamubwira ngo kora ibi ngibi nk’ibyo wa wundi udafite ubwo bumuga yakora, cya gitanda ubwacyo ni imbogamizi, hari uburyo udashobora kumusuzuma bwabugenewe, kubera ko icyo gitanda kitamworoheye, hakenewe ko haba ubuvugizi, kugira ngo na bo twubahirize uburenganzira bwabo.”

Ku bijyanye n’ibyemezo byo kuboneza urubyaro bifatirwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko bidashoboka ko umuganga yafatira umurwayi icyemezo atabigizemo uruhare cyangwa abo mu muryango we.

Ati “Uretse n’ufite uburwayi bwo mu mutwe, hari abarwayi benshi baba barembye ku buryo adashobora gufata icyemezo, adashobora kugira icyo avugana na muganga ku bijyanye n’imivurirwe ye, n’ibigomba kumukorerwa, icyo gihe ntabwo tuvuga ngo turategereza umurwayi akire, kugira ngo abashe kutubwira niba avurwa muri ubu buryo, ntabwo habaho gutegereza kugira ngo ibikenewe bishobora kuramira ubuzima bwe bikorwe.”

Yongeraho ati “Icyo gihe hashobora kwitabazwa abandi bantu bo mu muryango we, cyangwa abo bashakanye, bakaba bashobora gufata ibyemezo mu mwanya wabo, kugira ngo ubuzima bw’uwo muntu buramirwe. Mu gihe ibyemezo byaba byarafashwe bigizwemo uruhare n’abo mu miryango y’abarwayi, icyo gihe byemerera umuganga kugira ikintu akora, ariko mu gihe byaba byarakozwe n’umuganga gusa ari we ubyibwirije, icyo gihe bigira uburyo bwabyo bikurikiranwa.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibijyanye n’ibikoresho ndetse n’inyubako zo kwa muganga zitorohereza abafite ubumuga, ko ari urugendo rutahita rukemukiramo ibibazo byose, ariko ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo buri wese ashobore kugera kuri serivisi z’ubuvuzi byoroshye.

Ubusanzwe kuboneza urubyaro ni ubushake, kuko kwa muganga haba ifishi umuntu yuzuza akemeza ko yasobanuriwe, akanasobanukirwa, kandi abyemeye, gusa ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, akenshi bakunze guherekezwa n’inshuti n’abavandimwe, ari na bo bagira uruhare mu byemezo bibafatirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka