Yubahe urwaye impyiko akeneye ubufasha bwo kuyungurura amaraso (dialyse)

Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (dialyse), mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwemereye impyiko no kuyimushyiramo.

Kudakorerwa dialyse byatumye abyimbagana
Kudakorerwa dialyse byatumye abyimbagana

Yubahe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko arwaye impyiko muri Nzeri 2023, hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuweli, yemerewe gukorerwa ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso mu bitaro bya Gisenyi mu kiciro cy’umuntu ufite impyiko itarangiritse burundu.

Ubusanzwe abantu barwaye impyiko itarangiritse burundu bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli, bemererwa gukoresha kuyungurura amaraso inshuro 18.

Ukwezi kwa Gashyantare 2024 kwatangiye Yubahe amaze gukorerwa inshuro 18 yari yemerewe mu gukoresha dialye, acyurwa mu rugo aho akomeje guhangana n’iminsi y’ubuzima bwe ya nyuma, mu gihe atabonye abagiraneza bamufasha.

Umubyeyi umubyara, Uwifashije Beatrice yabwiye Kigali Today ko ubu umwana we Yubahe Beatrice ameze nabi aho yacyuwe mu rugo, icyakora barimo gushaka ubutabazi kugira ngo ashobore gusubira kuyungururirwa amaraso.

Agira ati “Ubu twamusubije mu rugo kubera ko nta bushobozi bwo kwishyura ijana ku ijana kandi amerewe nabi, turimo gusaba ubuyobozi bw’aho dutuye ubufasha niba bishoboka, ariko umwana amerewe nabi, yabyimbye inda no mu maso.”

Uwifashije avuga ko abaganga bamusezerera bamuhaye imiti imugabanyiriza uburibwe, ariko ntacyo ngo imufasha.

Agira ati “Afite uburimbwe bwinshi, n’imiti kwa muganga bamuhaye ntacyo irimo kumufasha, nawe urabibona ku mafoto uko amerewe, arigunze cyane kuko atabonye ubutabazi bwihuse arapfa.”

Dr Patrick Ntwari wakurikiyanye ubuzima bwa Yubahe, avuga ko uyu mwana akeneye ubufasha bwihuse bwo gukorerwa dialyse, bitewe n’uko ubwo yari yemerewe na Mituweli bwarangiye agacyurwa kandi akeneye gukomeza kwitabwaho.

Umubyeyi wa Yubahe Beatrice avuga ko bamaze kubona umuntu wemeye gutanga impyiko, ndetse mu gihe bapimye ibizamini bikagenda neza, ubuvuzi bwakorerwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali, ariko gukoresha ibizamini byo kureba niba impyiko yatanzwe yakora muri Yubahe Beatrice bitwara igihe.

Ati “Ubufasha turimo gusaba ni ubwatuma umwana wacu ashobora kubaho mu gihe harimo gukorwa ibizami by’uwemeye gutanga impyiko, ubundi bufasha ni ubwo gukoresha ibizami byo gupimisha uwemeye gutanga impyiko.”

Umubyeyi wa Yubahe avuga ko umuryango wabo ukennye cyane, asaba abagiraneza kwitanga bagafasha umwana we, akaba yahindurirwa impyiko agashobora gukorera Igihugu.

Agira ati “Ndasaba abagiraneza gufasha umwana wanjye agashobora guhindurirwa impyiko, aracyari muto, uretse njye nk’umubyeyi n’Igihugu kiramukeneye kandi iyi ndwara ntituzi icyayizanye.”

Yubahe afite abantu babiri bemeye gutanga impyiko hari se umubyara, Nzabarinda Augustin, ariko hari na mukuru we watangaje ko yayitanga mu gihe iya papa wabo itemewe.

Yubahe akeneye ubufasha bwo kuyungurura amaraso (dialyse)
Yubahe akeneye ubufasha bwo kuyungurura amaraso (dialyse)

Ubusanzwe ku bantu barwaye impyiko bakoresha dialyse nibura gatatu mu cyumweru, cyangwa kabiri bitewe n’uko ubushobozi buhagaze, kandi abiyishyurira ijana ku ijana basabwa kwishyura agera mu bihumbi 100 inshuro imwe, iyo bibaye gatatu mu cyumweru bivuze ko hakenerwa ibihumbi 300Frw.

Abahanga mu gukoresha ibizami byo guhindura impyiko, bavuga ko ibizami byo gupima niba impyiko izatangwa izashobora gukora neza bitwara igihe cy’amezi atatu, bisobanuye ko ibizami Yubahe Beatrice akeneye nibura ibyumweru 12 ategereje ibizami bigaragaza ko yahindurirwa impyiko.

Ibi bigaragaza ko uwo mwana akeneye nibura miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atandatu, yiyongeraho ayandi agera kuri miliyoni yo gukoresha ibizami n’ingendo mu mujyi wa Kigali.

Uwakwifuza kugira icyo afasha uyu muryango, yanyura ku mubyeyi w’uyu mwana, Uwifashije Beatrice: 0791426650.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yuhabe arababaje kandi ubufasha bumugezweho

Habiyambere yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Imana imukize
Ntabwo mwari gushyiraho uburyo abantu banyuzamo bunganira uwo mwana ngo yivuze?

Anonymous yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

Mbanje gushimira Syldio we wakoze iyi nkuru. Imana iguhe umugisha nubwo wari mu kazi ark wagize neza.

Ndasaba abantu bafite umutima wo gutabara kugira icyo bakora kugira ngo uriya mwana abone uko avurwa. Njye muzi kuva akiri agahinja. Urebye rero uko ameze ubu biteye agahinda.Wowe ufite umutima mwiza rwose gira icyo ukora wenda hari icyo Imana yakora umwana w’igihugu akagarura imbaraga.

Patrice SIBO yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Mbanje gushimira Syldio we wakoze iyi nkuru. Imana iguhe umugisha nubwo wari mu kazi ark wagize neza.

Ndasaba abantu bafite umutima wo gutabara kugira icyo bakora kugira ngo uriya mwana abone uko avurwa. Njye muzi kuva akiri agahinja. Urebye rero uko ameze ubu biteye agahinda.Wowe ufite umutima mwiza rwose gira icyo ukora wenda hari icyo Imana yakora umwana w’igihugu akagarura imbaraga.

Patrice SIBO yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka