Uruganda rwa Johnson & Johnson ruravugwaho gucuruza muri Kenya puderi itera kanseri

Ikigo kirengera inyungu z’abaguzi muri Kenya cyareze uruganda rw’Abanyamerika rukora puderi z’abana (Johnson & Johnson Services Inc) ko rwohereza puderi zitera kanseri muri Kenya.

Puderi yagenewe abana ikorwa n'uruganda rwa Johnson & Johnson irakemangwa
Puderi yagenewe abana ikorwa n’uruganda rwa Johnson & Johnson irakemangwa

Inkuru yashyizwe ahagaragara na the Nation Media Group, iravuga ko ikigo Nyafurika kirengera inyungu z’abaguzi muri Kenya (ACCPA) cyemeza ko nubwo puderi ya Johnson’s Baby Powder yavanywe ku isoko mu bihugu bimwe na bimwe nk’ibyo ku mugabane w’u Burayi no mu Buhinde, ngo iracyagaragara ku isoko muri Kenya.

Inyandiko irebana no kurengera abaguzi ikigo ACCPA cyajyanye mu rukiko, iravuga ko uruganda rwa Johnson & Johnson Services Inc, muri puderi rukora ngo rushyiramo benzine na talc, kandi imvange ya byombi ngo ikaba itera kanseri ku bantu, talc na yo ikagira ibyitwa asbestos bizwiho kugira uburozi butera ibibazo ababikoresha.

Ikigo ACCPA gikomeza kigira kiti “Hari gihamya ya gihanga igaragaza ko benzine itagombye gukoreshwa mu gutunganya imiti, za puderi n’ibindi bikenerwa n’abantu kubera ko mu bigize benzine harimo ibintu byangiza umubiri w’umuntu n’ibidukikije. Ni muri urwo rwego ikoreshwa n’igurishwa rya puderi ya Johnson’s baby Powder byaciwe mu bihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu Buhinde no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika birimo Tanzania, Zimbambwe na Repubulika ya Congo”.

Mu kirego cyashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa Milimani i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, ACCPA yagaragaje ko yifuza guhabwa uburenganzira bwo gutumira abandi bantu kuza kugira ibyo basobanura mu rubanza.

ACCPA kandi irifuza ko hashyirwaho amabwiriza y’agateganyo abuza uruganda rwa Johnson & Johnson gukomeza gukora, gucuruza no gukwirakwiza puderi yarwo ku isoko rya Kenya.

Kugira ngo ikirego cyabo kigire imbaraga, itsinda ry’abarengera abaguzi muri Kenya ryometseho n’inyandiko y’ibisubizo by’ibipimo byafashwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti (American Food and Drugs Administration) byerekana ko puderi ya Johnson’s baby powder igaragaramo uburozi bwa asbestos.

Babinyujije ku Muyobozi Mukuru wa ACCPA, James Mwangi Macharia, itsinda rirengera abaguzi muri Kenya riremeza ko hari ibimenyetso bya gihanga byerekana ko benzine itagombye gukoreshwa mu ikorwa ry’imiti kubera ko mu biyigize harimo ibyangiza umubiri n’ibidukikije.

Mbere yo gutanga ikirego, Macharia avuga ko ku itariki 25 Mata 2023 bandikiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, basaba ikumirwa risesuye ku icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’iyo puderi. Ariko kugeza magingo aya ngo ntibarabona igisubizo cya Minisiteri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) muri raporo ryasohoye muri 2019 nk’uko bivugwa na Macharia, rivuga ko benzine iri mu bitera kanseri ku bantu harimo na kanseri y’ibihaha.

Usibye kurega ikigo cy’ubucuruzi cyo mu mahanga, itsinda rirengera abaguzi muri Kenya (ACCPA) ryanareze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cya Kenya gishinzwe Ubuziranenge n’Ikigo cya Kenya gishinzwe Imiti n’Uburozi (Kenya Pharmacy & Poisons Board)

Izo nzego zose zikaba ziri ku rutonde rw’abagomba kugaragara mu rubanza rugitegereje guhabwa umurongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzatubarize nibigize cotex ( pads) nkaza super nizindi
kuko hari abatari bake zitera allergy ndetse bikaba byaba n’ intandaro za infection urinaires zeze kandi zikavurwa ariko ntizikire.

alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka