U Rwanda rwongewe Miliyoni 25 z’Amadolari yo guteza imbere gahunda z’Ubuzima

Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere (USAID) mu Rwanda, cyatangaje ko cyongereye igihe cyo gutera inkunga gahunda zo guteza imbere ubuzima mu gihugu, zari zaratangiye mu 2020 zigomba kurangirana na Kamena uyu mwaka.

USAID ikomeje gufasha u Rwanda mu guteza imbere urwego rw'ubuzima
USAID ikomeje gufasha u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubuzima

Ni inkunga ingana na Miliyoni 25 z’Amadorali zizongerwa muri gahunda ya ‘Rwanda Integrated Health Systems Activity’ (RIHSA), igamije kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima zitangwa.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kuzuzaza ibyo iyi gahunda yari imaze kugeraho kuva muri Mata 2020, ubwo yaterwaga inkunga ya mbere na USAID ingana na Miliyoni 9.8 z’Amadolari, yagombagaga kurangirana n’uku kwezi.

Muri iyi myaka itatu ishize gahunda ya RIHSA yibanze ku kwegeranya amakuru, gutanga amakuru, kubaka sisitemu z’imari mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kongera icungamari, ndetse no kwagura uburyo bwo kugera kuri serivisi z’ubuzima zifite ireme.

Mu byakozwe harimo kunoza icungamari mu mavuriro n’ubwishingizi bw’ubuzima ndetse no kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima hongerwamo inzego z’abikorera, nanone kandi hatejwe imbere uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gutanga ibisubizo bikenewe mu rwego rw’ubuzima.

Ibi byazamuye ubwishingizi bw’ubuzima bugera ku ijanisha rya 90.4% muri 2023 ugereranije na 80% bwariho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20, igihe iyi gahunda yatangiraga. Nanone byagabanyije igihe byafataga amavuriro yishyuza amafaranga y’ubwishingizi uruhande rwa Leta rutanga, biva ku minsi 91 iba 41.

Ingengo y’imari ishyirwa mu buzima muri rusange na yo yariyongereye, iva kuri Miliyari 189 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17, igera kuri Miliyari 260 Frw muri 2022/23.

Mu muhango wo gusoza ikiciro cya mbere cy’iyi nkunga wabereye i Kigali ku ya 8 Kamena 2023, Umuyobozi w’Intumwa za USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, yavuze ko iyi gahunda nshya izashyigikira kandi igashimangira gahunda z’ubuzima zisanzweho kugeza mu 2030.

Umuyobozi Mukuru wa gahunda ya RIHSA, Dr Solange Hakiba, yavuze ko iyi gahunda yafashije gutanga serivisi z’ubuzima zifite ireme, kwitabira gukoresha ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’uburyo bwo kwishyuza amafaranga y’ubwishingizi Leta itanga bukihuta.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashimye Leta ya Amerika ku nkunga yayo mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, ariko asaba abafatanyabikorwa kuziba icyuho kigihari cyane cyane mu kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara, n’ubwo hari ibimaze gukorwa.

Dr. Nsanzimana yasabye abakora mu rwego rw’ubuzima gushakira umuti ikibazo kigihari, aho u Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi ziva ku barenga 1200 bapfaga babyara rugera kuri 203 ku babyeyi ibihumbi 100, nyamara hakaba hakiri uturere dufite imibare ikiri hejuru mu gihe hari n’utundi izo mpfu ziri kuri zeru.

Ati “Nta gisubizo mfite ariko tugomba gushaka igisubizo cyo kugabanya izo mpfu, byibura tukagera kuri 70”.

Dr. Violette Ayingeneye, uhagarariye abayobozi b’ibitaro mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere ka Karongi, yavuze ko iki kibazo gishobora gukemurwa no kongera uburezi bw’ubuzima bw’ibanze n’ubukangurambaga, by’umwihariko ku bagore bagisama baba bakeneye gukurikiranwa hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabyishimiye kuba dukomeje kuzamura ireme ryubuzima ariko haracyari ikibazo cyabakozi bakeya, ndetse nagashahara gakeya cyane. Leta idufashe ikosore ibyo bibazo kuko natwe turi gukora umwuga tubayeho nabi murakoze.

Manirakiza Eric yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka