U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu rwego rw’ubuvuzi mu mwaka wa 2023

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rwongereye umubare w’amavuriro n’ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato (Health Posts) mu rwego rwo guteza imbere serivise z’ubuzima no kugeza serivise nziza ku baturage.

U Rwanda rukomeje guharanira iterambere rya serivisi z'ubuvuzi
U Rwanda rukomeje guharanira iterambere rya serivisi z’ubuvuzi

Ibi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byakozwe na Guverinoma mu kuziba icyuho cy’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Minisitiri w’Intebe yasobanuye ingamba Guverinoma yashyizeho mu rwego rw’ubuzima, ahongerewe ibikorwa remezo birimo inyubako z’amavuriro, ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato (Health posts).

Yagize ati “ Urwego rw’ubuzima rwagize byinshi ariko navuga iby’ingenzi, hubatswe ibitaro bigera kuri bitatu nyuma ya Covid-19, ubu mu gihugu dufite ibitaro 52, hagamijwe kongera inzobere z’abaganga, ibitaro icyenda byashyizwe ku rwego rwo kwigishirizwamo abiga ubuvuzi kugira ngo abana benshi biga ubuganga muri Kaminuza bagire ahantu bitoreza kuko mbere ibitaro bitorezagamo byari bike ugereranyije n’umubare wabo”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko mu byongerewe muri ibi bitaro harimo n’ibikoresho abo banyeshuri biga ubuganga bazajya bifashisha mu kwitoza umurimo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko Leta izongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu nzego zose kugira ngo serivise zihabwa umuturage zirusheho kugenda neza.

Ati “Hongerewe umubare w’ibigo nderabuzima biva ku bigo 502 bigera kuri 513, hubatswe kandi n’amavuriro mato ‘Health Posts’ zavuye 367 zigera kuri 1252 kandi tuzayongerera ubushobozi bwo gutanga serivise ku bazigana”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko abarwaraga Malariya y’igikatu bagabanutse bava ku bihumbi birindwi mbere ya Covid-19 bagera ku 1300. Ibi byagendanye no kugabanya umubare w’abahitanwa na Malariya kuko bavuye ku 167 bagera kuri 35.

 Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, agaragaza ko ibyagezweho mu rwego rw'ubuzima bishimishije
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, agaragaza ko ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima bishimishije

Ati “Ababyeyi babyarira kwa muganga na bo umubare wabo wariyongereye kuko bageze ku kigero cya 93%, naho kuri gahunda yo kurwanya SIDA u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanu byabashije kugera ku ntego y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA igamije ko abantu bagera kuri 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA naho 95% y’abanduye bakaba bafata imiti neza igabanya ubukana na 95% by’abafata imiti bakaba batabasha kwanduza abandi”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko intego u Rwanda rwari rwihaye yagombaga kugerwaho mu mwaka wa 2023 ko yamaze kugerwaho.

Ati “ Ubu dukomeza kwigisha Abanyarwanda uko bifata, uko bita no kumirire ndetse no kwisuzumisha mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura kugira ngo zidakomeza kubibasira”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagaragaje ko mu Rwanda ubu hari ibigo byahubatswe bishobora gutanga ubuvuzi ku rwego mpuzamahanga birimo BioNTech, ikigo gikora inkingo, Ikigo gikora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri kikanatanga amahugurwa ku ndwara zijyanye n’urwungano ngogozi (IRCAD) n’ibindi bitandukanye bitanga serivise z’ubuvuzi ku Banyarwanda ndetse no ku banyamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu kuri byinshi bumaze tukugezaho by’umwihariko mu buzima. Nibyinshi twishimira nk’Amavuriro, Poritiki y’ubuzima , Girirawe n’ibigo bikomeye byubatawe. Gusa mutekereze ko kuzamura imibereho ya Muganga. Umushahara ahembwa awumazeho imyaka irenga 5 kd hanze ibiciro bigenda byiyongera buri musi.

Venant yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka