Serivisi zo gupima kanseri zigiye kujya zitangirwa kuri Mituweli

Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka ‘Flow Cytometry’ ipima kanseri zose, ziganjemo izo mu maraso zapimirwaga hanze, serivisi zo kuyipima zikazajya zitagirwa no kuri Mituweli.

Imashini nshya u Rwanda rwungutse isuzuma kanseri
Imashini nshya u Rwanda rwungutse isuzuma kanseri

Iyi mashini itaragera mu Rwanda, byasabaga ko ibizamini byo gupima kanseri byoherezwa muri Afurika y’Epfo buri kwezi.

Umwe mu barwayi ba Kanseri utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko ubuvuzi bw’iyo ndwara buhenda cyane, ariko kuba mu Rwanda habonetse imashini isuzuma kandi ubuvuzi bukajya butangirwa kuri Mituweli, bizafasha abafite ubu burwayi.

Ati “Ubusanzwe byasabaga ko byoherezwa muri Afurika y’Epfo, ibisubizo bikaboneka nyuma y’ukwezi”.

Iyi mashini ya flow cytometry ifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 1Frw, ifite ubushobozi bwo gupima ibizamini 150 ku isaha, igatanga ibisubizo mu masaha 24.

Inzobere mu kuvura Indwara zo mu Maraso mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Gilbert Uwizeyimana, avuga ko iyi mashini ari igisubizo, ndetse izanagira uruhare muri gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Ati “Ubundi mbere byagoranaga kuko iyi mashini nta yari ihari, abantu bakeneraga gukoresha ibizamini bya kanseri byasabaga ko byoherezwa hanze y’Igihugu, cyane cyane muri Afurika y’Epfo kandi igiciro cyabaga kiri hagati y’ibihumbi 800 na Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ntibyishyurwe na Mituweli ugasanga abantu bose ntibabasha kubona ayo mafaranga”.

Dr Uwizeyimana avuga ko ubu abarwayi bazajya bavurwa ku gihe, ndetse n’ubwoko bwa kanseri bujye buba buzwi neza n’abayivura babe bazi icyo barimo kuvura.

Dr Uwizeyimana avuga kandi ko iyi mashini izakoreshwa muri gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Ati “Turabiteganya kubera ko hano muri CHUK twakira abarwayi baturutse hanze y’u Rwanda, rero tubishyize imbere kugira ngo ubwo buvuzi tugiye gukora, n’abo mu bindi bihugu babe baza hano mu Rwanda bakabuhabwa”.

Ibizamini bisaga 1000 bya kanseri zinyuranye harimo n’iyo mu maraso, ni byo u Rwanda rwoherezaga muri Afurika y’Epfo buri kwezi, kandi ibisubizo bigatinda kuboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka