Rulindo: Ababyeyi bishimira kuba baregerejwe imashini za ‘Echographie’ ku bigo nderabuzima

Ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo bishimira ko begerejwe serivisi za Echographie (guca mu cyuma) ku bigo nderabuzima, kandi bakoresheje ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweli.

Ubwo izo mashini zashyikirizwaga Akarere ka Rulindo
Ubwo izo mashini zashyikirizwaga Akarere ka Rulindo

Izi mpinduka zije muri aka karere nyuma yo guhabwa imashini zisuzuma ababyeyi batwite, zigera kuri 22, zatanzwe n’umuryango Health Builders.

Izi mashini zamaze gukwirakwizwa mu bigo nderabuzima byose by’Akarere ka Rulindo uko ari 22, kandi hakaba n’abakozi babiri bahuguriwe kuzikoresha, bakajya batanga raporo ku bitaro bikuru igihe babonye umubyeyi n’umwana atwite bafite ikibazo.

Mukansanga Denise, umubyeyi witegura kubyara bwa kabiri, ahamya ko no kumenya igitsina cy’umwana hakiri kare ari ingenzi.

Ati "Birafasha nko mu guhitamo imyenda n’ibindi bikoresho bizakenerwa umaze kubyara, ntabwo twavuga ko ari serivisi y’abakire gusa, biradushimishije kuba twegerejwe iyi serivisi”.

Mugenzi we ati “Turishimye cyane kuba Leta idufashije izi mashini zigashyirwa ku bigo nderabuzima, ubundi byatugoraga kujya guca mu cyuma kuko byadusabaga kujya ku bitaro bikuru, bikaduhenda. Kuba noneho tuzajya dukoresha mituweli ni akarusho, turashimira Ubuyobozi bw’Igihugu butureberera”.

Dr Aimé Patrick Ntihabose, umuybozi w’ibitaro bya Rutongo mu Karere ka Rulindo, agaragaza ko mbere ibitaro byabaga byuzuye ababyeyi batwite kubera kuza kuhashaka iyi servisi.

Ati “Ku bigo nderabuzima nta mashini zahabag,a abakeneraga kumenya igitsina batwite no kumenya uko umwana ameze igihe ari mu nda, bajyaga ku bitaro bikuru ndetse no mu mavuriro yigenga. Kuba rero buri kigo nderabuzima gihawe imashini usuzuma ababyeyi batwite, ni iby’agaciro kuko bizabafasha kumenya igitsina cy’umwana hakiri kare, ndetse binabarinde kuba babyara abana bafite ibibazo”.

Dr Ntihabose avuga ko gusuzuma umubyeyi utwite hakiri kare bikumira ibibazo bitandukanye, abana bashobora kuvukana ndetse bigafasha umubyeyi kumenya uko ubuzima bw’umwana we buhagaze.

Ati “Muri Mutarama 2024 Umuryango Health Builders ufatanyije na Goverinoma y’u Rwanda, wabonye izi mbogamizi mu Karere ka Rulindo, bashyiraho ingamba yo gukwirakwiza imashini za Echographie mu bigo nderabuzima 22 byose byo muri aka karere”.

Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Health Builders, Elias Sebutare, agaragaza ko ubu buryo bwitezweho kugabanya ikiguzi kikava ku yarenga 10,000Frw bikagera kuri 300Frw, ndetse n’ikiguzi cy’urugendo rwakorwaga n’ababyeyi batwite bajya gushaka iyi serivisi kizaba kivuyeho.

Ati "Igiciro nacyo kizagabanuka cyane kuko bizajya bikorwa n’abaforomo n’ababyaza babihuguriwe, bashishikariza ababyeyi kujya bisuzumisha bakurikirana ubuzima bw’umwana n’abo ubwabo”.

Izo mashini zamaze kugera mu bigo nderabuzima
Izo mashini zamaze kugera mu bigo nderabuzima

Kuva mu 2018 Guverinoma y’u Rwanda yemeje Politiki yo kwisuzumisha kw’ababyeyi bose batwite, bagakorerwa ibizamini bya Echographie, ibi bigakorwa mu gihe kitarenze ibyumweru 24 bya mbere byo gutwita, nk’uko byasabwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzi (OMS).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashimye ko ubuvuzi bukoresheje ikoranabuhanga bwashyikirijwe ibigo nderabuzima aribwo bugezweho, bikazafasha mu gusigasira ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judithe, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima kandi ko buri mubyeyi agomba kwipimisha ku gihe.

Ati "Ni uburenganzira bwa buri mubyeyi n’umwana. Ni yo mpamvu twamaze no kunoza ibiganiro ku buryo mituweli izajya yishyurira abanyamuryango bayo".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka