Ruhango: Ubuyobozi bugiye kwegurira abikorera amavuriro mato adakora neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye kwegurira abikorera amavuriro mato (Postes de Santé) adakora neza, mu rwego rwo kuyashakira abakozi bashoboye kandi bavura abaturage buri munsi.

Kwegurira abikorera ayo mavuriro byitezweho gufasha abaturage kuvurwa buri munsi
Kwegurira abikorera ayo mavuriro byitezweho gufasha abaturage kuvurwa buri munsi

Bitangajwe mu gihe abaturage banenga serivisi zitangirwa kuri ayo mavuriro kuko zitangwa igice kimwe cy’umunsi, cyangwa hakaba hashira n’umunsi umwe cyangwa ibiri ivuriro ridafunguye, bigatuma abaturage batabona serivisi zinoze.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022-2023 ku bibazo by’abaturage n’uko bikemurwa n’ubuyobozi mu Karere ka Ruhango, bugaragaza ko abaturage banenga imikorere y’amavuriro y’ibanze, aho usanga hari n’amara igihe adafunguye.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko hari ba rwiyemezamirimo bahawe amwe muri ayo mavuriro kugira ngo bayacunge barusheho gutanga serivisi nziza ku baturage, ariko bakaba batabona abakiriya kuko bigoye guhabwa uburenganzira n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwishingizi (RSSB).

Kutabona ibyo byangombwa ngo bituma abajya kwivuriza kuri ayo mavuriro y’ibanze basabwa kwishyura 100% by’ikiguzi, cy’ubuvuzi kandi bafite ubwisungane mu kwivuza, urugero rukaba ku ivuriro rya Nyakabuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, asobanura ko ikibazo cy’iryo vuriro cyatewe no kuba amasezerano rwiyemezamirimo afitanye n’Akarere ka Ruhango ataremezwa na RSSB kugira ngo ryemererwe kwakira abanyamuryango ba Mituweli, ariko ngo barimo kubikurikirana.

Agira ati “Ntabwo bizarenza itariki ya 15 Kanama 2023 rwiyemezamirimo atarabona uruhushya rwa RSSB ngo dukorane amasezerano ye, ni iminsi itandatu bidusaba turakomeza kubikurikirana muri (RSSB)”.

Amavuriro y'ibanze azakomeza kongerwa mu rwego rwo kuyegereza abaturage hafi yabo
Amavuriro y’ibanze azakomeza kongerwa mu rwego rwo kuyegereza abaturage hafi yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko gahunda yo kugira ivuriro ry’ibanze kuri buri Kagari yakozwe nko mu tundi Turere, cyakora aho ivuriro riri hari n’ikigo nderabuzima rikaba ridakora buri munsi.

Mu gushaka umuti urambye, asobanura ko amavuriro yose y’ibanze agiye kwegurirwa abikorera, kuko ari bo babasha kuyakurikirana neza, kandi ko ibisabwa bigeze ku rwego rwa nyuma kugira ngo bayegukane.

Agira ati “Zakoraga ariko ugasanga hari izikora nka kabiri mu cyumweru, kuko abaganga bava kuri ibyo bigo nderabuzima ari bo bajya gutanga ubufasha, ariko turifuza kuyavugurura ku buryo buri munsi haboneka umuntu wakira abarwayi, muri iki cyumweru turatangaza abayatsindiye kugira ngo batangire bayakoreshe”.

Yongeraho ko bashaka no kongera kubaka amavuriro y’ibanze yisumbuyeho hafi kugera ku bushobozi bw’ibigo nderabuzima, kugira ngo ahagaragara ko ari kure babe bashobora gutanga ubufasha mu gukora isuzuma ry’ibizamini ku ndwara zoroheje.

Akarere ka Ruhango gafite amavuriro y’ibanze 33 n’ibigo nderabuzima 15, n’uyu mwaka ngo hakaba hazubakwa andi, mu rwego rwo kugira ngo mu mwaka wa 2024, mu tugari 59 nibura buri kamwe kazabe gafite ivuriro ry’ibanze mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze mu buvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka