Nyagatare: Batashye ikigo nderabuzima gishya basaba ko abakozi bongerwa

Abaturage bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Nyagatare, barishimira ko babonye inyubako nshya ituma bisanzura ariko nanone basaba ko umubare w’abaganga wakwiyongera, kugira ngo bajye bahabwa serivisi ku gihe.

Ikigo nderabuzima gishya cyuzuye gitwaye arenga Miliyoni 700Frw
Ikigo nderabuzima gishya cyuzuye gitwaye arenga Miliyoni 700Frw

Ubusanzwe inyubako ikigo nderabuzima cya Nyagatare cyakoreragamo, yubatswe igomba kwakira abaturage batarenga 2,000.

Uko imyaka yagendaga ishira ni nako hagendaga havuka ibibazo by’inyubako ntoya, bitewe n’umubare wa serivisi ikigo nderabuzima kigomba gutanga, bigatuma abakozi barenze umwe bahurira mu cyumba kimwe batanga serivisi zitandukanye.

Kuri iki hiyongereyeho n’ikibazo cy’amazi, ibi byose bibangamira abaganga ndetse n’abaturage baje kwivuza.

Hakizumuremyi Jean Marie Vianney, avuga ko iyo bazaga kwivuza bagiraga n’impungenge ko inyubako ishobora kubagwa hejuru.

Ati “Urabona hariya hari huzuye amazi, twayagendagamo bamwe bakayituramo, tukagira n’impungenge ko iriya nyubako izitura ku bantu. Izuba ntitwabonaga aho turyugama kimwe n’imvura.”

Nyiramahoro Claudine avuga ko bishimiye kuba babonye aho bivuriza hisanzuye, ariko nanone akifuza ko umubare w’abaganga wakwiyongera.

Agira ati “Abaganga ni bakeya hari igihe tuza mu gitondo tukava hano nimugoroba tukabona ko ikibazo ari abanga bacye, tukifuza ko bakongerwa kugira ngo tujye tuvurwa dutahe hakiri kare.”

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyagatare, Nyebesa Phionah, avuga ko icyuho cy’abakozi gihari kuko nibura hakenewe nka 14 barimo abaganga n’abafasha b’abaganga.

Hejuru y’iki kibazo hiyongeraho icy’ibikoresho bitaraboneka birimo ibitanda by’abarwayi, ariko akizeza abaturage ko ibi bitazaba urwitwazo rwo gutanga serivisi mbi.

Yagize ati “Ibikoresho ntibiraboneka ariko turakoresha ibihari, ibidahari ntabwo byatubuza gutanga serivisi kandi nabyo batwemereye ko baza kubiduha vuba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kubera umubare munini w’abaturage batuye Akarere ka Nyagatare barenga 553,000, bashyize imbere kongera ibikorwa by’ubuvuzi.

Yasabye abaganga kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zihuse, ariko no kubungabunga inyubako bakoreramo.

Ati “Birumvikana niba umurwayi uri mu bitaro buri wese ari ku gitanda cye birumvikana kuri serivisi hari igihita gihinduka, ikindi ni ugushyiraho uburyo inyubako izo twubaka nshya ariko nizari zisanzwe zihari zikomeza gufatwa neza.”

Abantu batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abantu batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Ikigo nderabuzima cya Nyagatare gishya cyuzuye gitwaye 728,077,356Frw, kikaba kigomba kwakira abaturage 59,095.

Uretse icyo kigo cyubatswe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hanubatswe inzu y’ababyeyi ku Kigo nderabuzima cya Karangazi nayo yamaze kuzura, ndetse no kuvugurura Ikigo nderabuzima cya Rwempasha, imirimo ikaba igikomeje.

Umwaka utaha w’ingengo y’imari, hazavugururwa Ikigo nderabuzima cya Rukomo n’icya Bugaragara ndetse n’ivuriro rito rya Gakagati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka