Nta binini bivugwa ko birimo umuti wica biri ku isoko ry’u Rwanda - FDA

Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, nta shingiro afite ndetse ko nta bwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda.

Ibinini bivugwa ko birimo umuti wica, ariko nta biri ku isoko ry'u Rwanda
Ibinini bivugwa ko birimo umuti wica, ariko nta biri ku isoko ry’u Rwanda

FDA ibicishije ku rubuga rwa X, yatangaje ko iki kigo cyamenye amakuru arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yica yitwa machupo.

Mu nyandiko yasohoye iragira iti “Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti buri ku isoko ry’u Rwanda. Ayo makuru akwirakwizwa akaba ari ibinyoma kandi adashingiye ku bumenyi cyangwa ubuhamya ubwo ari bwo bwose”.

Rwanda FDA irizeza abaturarwanda bose ko imiti igenzurwa mbere yuko ishyirwa ku isoko, kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma yo kugera ku isoko.

Rwanda FDA izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imiti yose iri ku isoko ry’u Rwanda, ibe yujuje ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka