Ni ibiki bigenderwaho mu kuvurira urwaye COVID-19 mu rugo?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaza ko mu bapimwa COVID-19 mu Rwanda, abarenga 70% nta bimenyetso bagaragaza, ibyo bikaba byashoboka ko bavurirwa mu ngo zabo kandi bagakurikiranwa kugeza bakize bitabaye ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.

RBC ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa Nyakanga 2020 mu Rwanda mu kwita ku barwayi ba COVID-19 bari mu ngo zabo, bwagaragaje ko bitanga umusaruro mwiza.

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko gutangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2020, gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19 ariko batagaraza ibimenyetso bikorwa mu gihugu hose.

Icyakora abarwayi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko bo bazakomeza kuvurirwa ahabugenewe mu ntara zose.

Kugira ngo umurwayi wa COVID-19 abe yakwitabwaho ari iwe mu rugo bisaba ko byemezwa n’inzego z’ubuzima zibishinzwe bishingiye ku gisubizo cya laboratwari.

Bisaba ko umurwayi yemera ku bushake kwitabwaho no kuvurirwa iwe, kugeza igihe inzego z’ubuzima zibishinzwe zemeje ko yakize.

Agomba kuba nta bimenyetso bya COVID-19 agaragaza cyangwa se bihari, ariko bidakomeye byemejwe n’inzego z’ubuzima zibishinzwe.

Agomba kuba atarengeje imyaka 65 y’amavuko, hagomba kuba nta muntu muri urwo rugo uri mu cyiciro cy’abazahazwa n’ubu burwayi bwa COVID-19 nk’ufite indwara zikomeye zirimo umutima, ibihaha, umwijima, ikindi ni uko umurwayi agomba kuba afite ahantu hahagije mu rugo iwe byatuma atanduza abo babana cyangwa baturanye.

Ibi bikorwa byo gusuzuma ko umurwayi wa COVID-19 yitabwaho cyangwa akurikiranwa ari iwe, bisaba ubushishozi bukomeye ku nzego zahuguwe zirimo iz’ubuzima.

Mu rugo rw’umurwayi hasabwa kuba hari umusarani wujuje ibyangombwa hamwe n’ubwiyuhagiriro muri urwo rugo, kuba hari icyumba gifite umwuka uhagije ndetse n’umwanya uhagije ku buryo umurwayi yaharwarira atagize aho ahurira n’abandi.

Urwo rugo hagomba kuba harimo umuntu mukuru wabasha kwita ku murwayi uko bikwiye.

Mu cyumba cy’umurwayi hasabwa kuba hari udupfukamunwa duhagije kandi tugakoreshwa neza, aho gushyira imyanda yakoreshejwe kandi ikajyanwa n’ababihuguriwe hirindwa ikwirakwiza rya COVID-19.

Umurwayi agomba kubona ibikoresho byo gukaraba intoki n’isabune, n’ibikoresho byo kwipima umuriro buri munsi.

Umurwayi agomba kugira ibikoresho byihariye byo gukoresha kandi bishobora kongera gukoreshwa bimaze gusukurwa hakoreshejwe umuti wa Chroline (0.05%) mu gihe cy’iminota 30 cyangwa bigasukurwa hakoreshejwe isabune n’amazi meza.

Abo mu rugo rurwariyemo umurwayi wa COVID-19 ntibemerewe kurusohokamo, nta bashyitsi bemerewe kuruzamo, kugeza igihe umurwayi akize, abo mu rugo bose bagomba guhora bambaye agapfukamunwa neza kandi bagomba gusiga intera ya metero ebyiri hagati yabo buri gihe.

Abo mu rugo rurwariyemo umurwayi wa COVID-19 bose bagomba gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza kenshi gashoboka nibura amasegonda 20.

Abantu baba muri urwo rugo bagomba kwirinda gukora ahantu hakozwe nabandi ndetse hagahanagurwa n’amazi n’isabune ihagije kandi inshuro nyinshi.

Umurwayi wagaragayeho COVID-19 agomba guhangana n’ibimenyetso anywa amazi meza kenshi gashoboka, agombwa gukaraba intoki kenshi gashoboka n’amazi meza ndetse n’isabune, kandi akagira isuku y’imyanya y’ubuhumekero. Agomba gukoresha umuti ugabanya umuriro ndetse n’indi miti igabanya ububabare azahabwa n’inzego z’ubuzima zimwegereye.

Igihe ibimenyetso bikabije, umurwayi ahamagara nimero ya telefoni 114 cyangwa umujyanama w’ubuzima umwegereye ndetse n’inzego z’ibanze.

Ibikoresho byose byanduye bizajya bitwarwa ahabugenewe n’abakozi bo mu nzego z’ ubuzima babihuguriwe buri minsi irindwi.

RBC ivuga ko umurwayi akurikiranwa buri munsi hakoreshejwe telefone cyangwa irindi koranabuhanga, umurwayi agomba gufata igipimo cy’ubushyuhe bwe buri munsi akabimenyesha umujyana w’ubuzima w’aho atuye, cyangwa inzego zishinzwe kurwanya icyorezo kuri telefone 114.

RBC ivuga ko ku bana bari mu rugo rurimo umurwayi wa COVID-19, kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe mu gihe hakorwa isuzuma niba umubyeyi yakwitabwaho ari mu rugo cyangwa yajyanwa kwa muganga, abana bagumana n’ababyeyi babo.

Niba umubyeyi cyangwa uwita ku mwana ari mu kato, hakagombye kuba hari undi muntu mukuru wita ku mwana kandi bikamenyeshwa urwego rukurikirana uburenganzira bw’umwana ku karere cyangwa se inshuti z’umuryango, kugira ngo babahe ubufasha, igihe nta muntu mukuru uhari, abana ntabwo bagomba kubatererana.

Urwego rushinzwe abana/NCC rugomba kubimenyeshwa kugira ngo babafashe kuba bababonera undi muryango umwana aba arimo by’agateganyo, igihe umwana afashwe n’undi muryango, urwego rw’igihugu rushinzwe abana rugomba gukorana n’abajyanama b’ubuzima kugirango bazabashe kumusubiza mu muryango we igihe ikibazo cyakemutse.

RBC ivuga ko ari ngombwa gufasha mu buryo bw’imitekerereze abana mu gihe batazi ibiba, kuko byabatera ubwoba no kwiheba.

Abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’inzego z’ibanze, bagomba kwigisha ingo zose ziri muri iyi gahunda uko birinda iyi ndwara ya COVID-19 cyane cyane abita ku murwayi, guhugura inshuti z’ubuzima kugira ngo bumve iyi gahunda barwanya akato cyangwa ikumirwa iryo ari ryo ryose rireba abari muri iyi gahunda.

Ikomeza ivuga ko umujyanama w’ubuzima afite uruhare mu gufatanya n’itsinda rizashyirwaho kuri buri rwego rw’isibo mu gihugu hose, kugeza imiti igabanya umuriro n’indi yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bya COVID-19 ku murwayi uri mu kato mu rugo, gufasha inzego zishinzwe gupima abari mu rugo igihe byateganyijwe, gutanga amakuru ku buzima bw’abarwayi bari mu mudugudu ashinzwe bikagezwa ku nzego z’ubuzima n’itsinda rishinzwe COVID-19 (Task Force) ku nzego z’ibanze.

Inzego z’ibanze zisabwa gushishikariza abaturage kwitabira iyi gahunda yo kuvurira COVID-19 mu rugo no kuyigiramo uruhare, gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yose arebana n’iyi gahunda binyuze kuri za ‘command posts’ ziri ku nzego zitandukandunye kugera ku rwego rw’amasibo, gusuzuma ko ibiribwa bihagije ndetse no gutanga ibiryo n’amazi mu ngo aho bikenewe, gufasha abari kuvurirwa mu ngo kugezwaho ibyangombwa nkenerwa.

Ba Mutwarasibo basabwa gukorana n’abajyanama b’ubuzima mu kugenzura ko abashyizwe mu kato mu ngo zabo bakurikiranwa uko bikwiye badasohoka cyangwa ko badasurwa.

Muri iyi gahunda yo kuvurira umurwayi wa COVID-19 mu rugo, Ministeri y’Ubuzima n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), bisabwa gupima no gutanga ibisubizo ku barwayi ba COVID-19, gushyiraho amabwiriza agenga iyi gahunda, gushyiraho amabwiriza arebana n’uko umurwayi yoherezwa kwa muganga igihe agaragaje ibimenyetso bikomeye, kwegereza ibikoresho n’imiti abajyanama b’ubuzima, gushaka inkunga n’ubufatanye mu gushyira aya mabwiriza mu bikorwa, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ndetse no kuvugurura aya mabwiriza igihe bikenewe.

Ibitaro by’intara n’uturere birasabwa guhugura abakozi bo mu bigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima mu turere bashinzwe bagahita bashyira mu bikorwa iyi gahunda ya RBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka