Kunywa amazi arengeje urugero bigira ingaruka mbi ku buzima - Ubushakashatsi

Umuganga mu Bitaro byo muri Tanzania byitwa ‘Hospitali ya Taifa Muhimbili (MNH)’, Dr Sadick Sizya, avuga ko iyo amazi abaye menshi kurusha akenewe mu mubiri atari byiza, kuko icyo gihe umuntu yisanga mu byago byo kugira uburozi mu mubiri butuma hari ubutare bw’ingenzi bugabanuka, harimo n’ubwitwa ‘sodium’.

Dr Sadick Sizya aganira n’Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “Hari ubwo abantu dushishikarizanya kunywa amazi menshi tutitaye ku rugero rwayo. Birashoboka ko umuntu yabona mugenzi we anywa litiro eshanu z’amazi ku munsi, na we agatangira kunywa iyo ngano y’amazi ku munsi, kandi atitaye ku kubanza kumenya niba umubiri we ubyemera cyangwa utabyemera”.

Ati “Ndavuga ntyo kubera ko buri kintu kigira urugero, nubwo amazi ari ubuzima akaba n’ingenzi ku buzima bwa muntu, ni ngombwa ko akoreshwa bijyanye n’ibiro n’uburebure bw’umuntu (BMI), kugira ngo amenye neza urugero rw’amazi akwiye kunywa. Ni ngombwa gukurikiza inama za muganga, cyangwa inzobere mu buzima kuko nayo igendera kuri iyo BMI”.

Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ibyo byago byaturuka ku kunywa amazi arengeje urugero, umuntu usanzwe, atari umukinnyi cyangwa se ukora akazi k’ingufu cyane, nibura kunywa litiro eshatu z’amazi ku munsi biba bihagije.

Dr Sizya yagize ati “Niyo mpamvu tuvuga ko ari byiza gupimisha uko ubizima bw’umuntu buhagaze, nibura inshuro imwe mu mwaka cyangwa se ebyiri. Iyo ugiye kwa muganga, urapimwa bakamenya uko bimeze mu mubiri, ndetse ukamenya na BMI yawe, aho ushobora no kugirwa inama ku rugero rw’amazi ukwiye kunywa bijyanye n’ibiro byawe”.

Ati “Iyo mwumva bavuga ko n’inama za muganga ziba zikenewe, bitari uguhabwa imiti gusa, mu byo abantu bagirwaho inama na byo birimo”.

Dr Sizya yavuze ko ingaruka zo kunywa amazi arengeje urugero, uretse kugabanya ubutare buba bukenewe mu mubiri, biteza n’ibibazo byo kugira amazi yireka mu mubiri, hanyuma bikabuza ingingo zimwe na zimwe gukora akazi kazo uko bikwiye.

Yagize ati “Iyo unyoye amazi menshi arengeje urugero, ugira icyitwa ‘water intoxication’, 75 % by’umubiri w’umuntu, ni amazi. Umubiri kandi ugira ubutare, iyo umuntu arengeje urugero rw’amazi akeneye mu mubiri we, bishobora gutuma ubwo butare bushonga, hanyuma bukanagabanuka. Mu butare bugabanuka harimo ‘sodium’, ibyo bikaba byateza ikibazo mu kiganga bita ‘Hyponatremia’”.

Uwo muganga avuga ko mu ngingo zibangamirwa ntizikore akazi kazo uko bikwiye, iyo umuntu yahuye n’ikibazo cy’ingaruka zo kugira amazi menshi arenze akenewe mu mubiri, harimo umutima, impyiko ndetse n’ubwonko budashobora gukora akazi neza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ehhh ibi ababizi ni bacye pe

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 2-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka