Kirehe: Ababyeyi basabwe kudahita batekereza uburozi iyo barwaje abana

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, arasaba ababyeyi kudatekereza uburozi mu gihe barwaje abana, ahubwo bakihutira kujya kwa muganga.

Abana 356 nibo basubijwe ababyeyi nyuma yo kuvurwa
Abana 356 nibo basubijwe ababyeyi nyuma yo kuvurwa

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023, ubwo abana 356 bavukanye ibibazo bitandukanye bafashwaga n’Ibitaro bya Kirehe bacutswaga.

Aba bana harimo abavutse igihe kitaragera, abavutse bananiwe, abavukanye ubumuga ndetse n’ibiro bicye, bakaba bari bamaze igihe cy’imyaka irindwi bitabwaho n’ibitaro bya Kirehe n’ibigo nderabuzima bakorana, muri gahunda yiswe ‘Pediatric Development Clinic’.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude, avuga ko serivisi zihabwa abo bana zijyanye n’imikurire n’iterambere harimo ubuvuzi, ubugororangingo n’ibindi.

Yagize ati “Igice cya mbere ni ikijyanye n’ubuvuzi, ubugororangingo ndetse n’ikangura, aho yenda abana batagenda neza bigishwa n’umukozi wabihuguriwe, bamwe baba bafite ikibazo cy’imikurire (developmental delay).”

Ababyeyi bishimiye ko abana babo bafashijwe kandi nabo bakigishwa gutegura indyo yuzuye
Ababyeyi bishimiye ko abana babo bafashijwe kandi nabo bakigishwa gutegura indyo yuzuye

Ikindi ni uko abafite ikibazo cy’imirire mibi nabo bahabwa indyo yuzuye, haba kwa muganga no mu ngo iwabo kuko ababyeyi bigishwa kuyitegura.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimiye kuba abana babo baragize ubuzima bwiza, ndetse bizeza ko bagiye kurushaho kubitaho.

Umwe ati “Yavukanye amezi arindwi amara andi atatu mu byuma (Neo), twavuyemo afite ikilo kimwe n’amagarama 300, bakomeje kumukurikirana ubu afite imyaka ine n’ibiro 12, ariko nta kibazo afite.”

Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire ituma abana bavukanye ibibazo batabavuza, bitwaza uburozi nyamara bitaweho bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Akenshi mu Karere kacu no mu bice bitandukanye usanga ababyeyi batangira kuvuga ngo ni uburozi, umwana baramuzinze kandi ari ikibazo cyavurwa umwana agakira.”

Ababyeyi bishimiye ko abana babo bakize
Ababyeyi bishimiye ko abana babo bakize

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2016, abana bagera 2,181 nibo bakurikiranywe n’ibitaro bya Kirehe no mu bigo nderabuzima 16, ubu abagikurikiranwa ni 1,222 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka