Kamonyi: Barashima umuryango MyDocta wabasanze mu muganda ukabasuzuma indwara zitandura

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, barashima abagize umuryango MyDocta babasanze ku musozi aho bari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, wo gucukura imirwanyasuri, bakabasuzuma indwara zitandura, ndetse bakanabasobanurira byinshi kuri kanseri y’inkondo y’umura.

Abaturage babanje gukora umuganda rusange, nyuma yaho bahabwa ibiganiro, bamwe muri bo basuzumwa indwara zitandura
Abaturage babanje gukora umuganda rusange, nyuma yaho bahabwa ibiganiro, bamwe muri bo basuzumwa indwara zitandura

Mukandayisenga Clarisse utuye mu Mudugudu wa Rugaragara ni umwe mu bisuzumishije. Avuga ko nubwo yumvaga atarwaye, yari afite gahunda yo kuzipimisha kuko yamenye ko indwara zitandura umuntu ashobora kuba azigendana atabizi.

Ati”Nari mbifite muri gahunda, noneho by’akarusho aya mahirwe nari nyabonye hafi yanjye, kuko no kwa muganga tujya tujyayo ariko biduhenze.”

Mukandayisenga asanga muri iki gihe abantu badakwiye kumva barembye ngo babone kujya kwa muganga. Ati “Si byiza kujya kwa muganga ari uko warembye, wagakwiye kubaho uzi uko ubuzima bwawe buhagaze. Icyo gihe n’iyo usanze urwaye utari ubizi, witabwaho ukaba wakira mu buryo bworoshye indwara itaragera kure cyangwa ngo iguhitane.”

Muganga Ingabire Ange Anais, umwe mu bagize umuryango MyDocta, umuryango ufasha abantu kumenya uburwayi bafite hakiri kare, bakivuza mbere y’uko indwara zibazahaza, avuga ko imibare igaragaza ko abantu 20 mu bantu 100 bakunze kumenya ko barwaye indwara zitandura (umuvuduko w’amaraso na diyabete ), uburwayi bwarageze kure, akenshi bukanabahitana.

Dr Ingabire Ange Anais yasobanuye byinshi byerekeranye na kanseri y'inkondo y'umura ndetse n'indwara zitandura
Dr Ingabire Ange Anais yasobanuye byinshi byerekeranye na kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’indwara zitandura

Ati “Twasanze ziri mu ndwara zihangayikishije Isi muri ino minsi aho zirimo kwiyongera, twiyemeza gufatanya n’Igihugu cyacu mu kuzikumira.”

Indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete, na kanseri.

Muri ubu bukangurambaga, usibye inama zatanzwe biciye mu biganiro, barapima n’umuvuduko w’amaraso ndetse na diyabete. Bibanda ku bagore bafite imyaka guhera kuri 35 n’abagabo bafite imyaka guhera kuri 40 kuzamura, kuko ngo ari bo bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’izo ndwara. Babapima uburebure bakareba niba bujyanye n’ibiro bafite kuko biri mu mpamvu zitera indwara zitandura, bakabapima ingano y’isukari mu maraso, ndetse n’uko umuvuduko w’amaraso uhagaze.

Nyuma yo kubasuzuma, uwo basanze ibipimo biri hejuru cyane bamuhuza n’inzego z’ubuzima zimwegereye zigatangira kumukurikirana no kumwitaho, abo basanze ibipimo bimeze neza bakagirwa inama z’uko bagomba kwitwara kugira ngo birinde izo ndwara zitandura.

Muri ubwo bukangurambaga, abagore by’umwihariko bashishikarijwe kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura kuko ari bo ikunda kwibasira. Babwiwe ko iyo kanseri iterwa na virusi yitwa human papillomavirus yandurira mu mibonano mpuzabitsina, imibare ikagaragaza ko abantu 99% bafite iyo virusi bafite ibyago biri hejuru byo kwandura kanseri y’inkondo y’umura.

Abaturage basabwe kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye, kuko ari bumwe mu buryo buyikwirakwiza.

Abagabo kandi nka bamwe mu bayikwirakwiza, bagiriwe inama yo kwisiramuza no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, kugira ngo bagabanye ikwirakwira ryayo.

Abagore bagiriwe inama yo kwisuzumisha hakiri kare, by’umwihariko abari hejuru y’imyaka 35 kuko ari bo bayigira cyane. Uwo batasanganye iyo virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, agirwa inama yo kwisuzumisha buri myaka itatu. Uwayanduye we bamufasha kureba buri mwaka niba virusi itaba yarahindutsemo kanseri.

Kuba umuntu ufite iyo virusi yumva nta kimenyetso na kimwe yiyumvamo, ngo ntibihagije kugira ngo yemeze ko ari muzima.

Muganga Ingabire ati “Ntabwo abafite iyo virusi bose baba bagaragaza ibimenyetso. Ariko uwo iyo kanseri yagezeho we agaragaza ibimenyetso. Akunda kuva cyane, cyangwa akababara igihe akora imibonano mpuzabitsina.”

Yashishikarije ababyeyi barengeje imyaka 35 kujya ku kigo nderabuzima bakabasuzuma kuko bikorwa buri wa Mbere, kandi ko ari ubuntu, kandi bikaba biri muri gahunda ya Leta igamije kugabanya impfu ibihumbi 200 bapfa buri mwaka ku Isi bishwe na kanseri y’inkondo y’umura.

Ababishakaga bujuje ibisabwa basuzumwe ku bushake indwara zitandura
Ababishakaga bujuje ibisabwa basuzumwe ku bushake indwara zitandura

Abasuzumwe bavuga ko bishimiye kumenya uko amaraso atembera mu mubiri, uko isukari mu mubiri ingana, bagaragaza ko kwisuzumisha indwara zitandura ari ngombwa kuko muri iyi minsi izo ndwara zigaragara cyane. nk’umuvuduko w’amaraso, diyabete, n’izindi.

Ibi babihera ku kuba bigoye ko umuntu yahagarara akaziyumvamo, ahubwo akenshi uzirwaye abimenya ari uko zigeze ku rwego rwo hejuru, no kuzivura bigoye.
Umwe muri bo yagize ati “Ni byiza ko Igihugu cyaduhaye amahirwe yo kugira ngo dupimwe tumenye uko duhagaze, abaganga badusanze iwacu, kandi bigakorwa ku buntu nta kiguzi.”

Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, na we yashimye ubu bukangurambaga, kuko hari baturage batarasobanukirwa n’ububi bw’indwara zitandura.

Yagize ati “Ntabwo tugifite za ndwara nyinshi zica umuntu yabanje kuremba, Malariya ntikizahaza abantu, ariko dusigaye tubona aho umuntu ashobora kujya mu rutoki rwe gusarura, afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, akahava bamuteruye, bamugeza ku buriri agahita apfa, kubera ko yari afite umuvuduko w’amaraso, cyangwa diyabete, akagwa muri koma, bakamugeza kwa muganga byarangiye.”

Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Kamonyi, yashimye abo muri MyDocta baje kubafasha mu bukangurambaga
Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, yashimye abo muri MyDocta baje kubafasha mu bukangurambaga

Ati “Gukangurira abaturage kwisuzumisha indwara zitandura dusanzwe tubikora, ariko iyo tubonye abakozi bavuye ku rundi rwego bakaza kudufasha mu bukangurambaga biradufasha cyane. Uyu munsi rero twagize n’umwihariko kuko abaganga bo muri MyDocta baje batanga n’inama ku kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’ubukana bw’indwara zitandura mu gutwara ubuzima bw’abantu. Turabashimira kuko baje kutwunganira muri gahunda yo gusigasira ubuzima bwiza bw’abaturage.”

Abasuzumwe kuri uwo munsi w’umuganda rusange aho i Kayenzi muri Kamonyi ni abantu 94. Akarere ka kamonyi gasanzwe gafite umuhigo wo gusuzuma abaturage indwara zitandura ku kigereranyo cya 80%.

Abaturage bigaragaye ko barwaye bagiriwe inama yo kujya kwa muganga kugira ngo bitabweho, basabwa kwirinda kwivuza magendu kuko bishobora gutuma bavurwa nabi bikaba byabaviramo gupfa.

Umuryango MyDocta watangiye mu kwezi kwa Karindwi 2021, utangijwe n’abantu bane biganjemo abakora mu byerekeranye n’ubuzima, bagira igitekerezo cyo kwishyira hamwe no gutanga umusanzu wabo muri ubwo bukangurambaga.

Batangiye bakorera mu Mujyi wa Kigali, ariko nyuma biyemeza kwagura serivisi zabo bazigeza no ku batuye mu Ntara kuko byagaragaye ko na ho hari benshi bakeneye ubwo bukangurambaga.

Icyakora uwo muryango uvuga ko ukeneye kunganirwa mu kubona ubushobozi bwo kugera kuri benshi bashoboka, kuko kugeza ubu nta bafatanyabikorwa benshi bafite, usibye ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, ubundi bushobozi bakabwishakamo.

Kugeza ubu uwo muryango uracyagizwe n’abantu bane, ariko bafite abandi bakorerabushake (volunteers) 14 barimo abimenyereza kuba abaganga n’abandi bakorana muri serivisi zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka